Amerika Yagwatiriye Ubwato Bwa Irani

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi zatangaje ko zafashe bugwate ubwato bwa Irani bwinjiye mu gice Amerika ivuga ko butari bwemerewe. Irani nayo, ku rundi ruhande, ivuga ko hari ibisasu byagabye ku bwato bwa gisirikare bwa Amerika ikoresheje drones.

Iby’iki gitero cya Irani byatangajwe n’ikinyamakuru gikorana nayo kitwa Tasmin.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika (US Central Command) bwashyize ahagaragara amafoto mashya y’icyo gikorwa gikomeye, aho abasirikare bari ku bwato bwa USS Spruance bahagaritse ubwato bwa M/V Touska butwaye ibendera rya Irani nyuma yo kububurira inshuro nyinshi ko butemewe guca muri ayo mazi.

Aho ubu bwato bugwatiririwe, ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byarushijeho kuzamuka kuko ubu biri hafi kugera ku $100 ku kagunguru.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga Truth Social mu mpera z’icyumweru, Donald Trump yagize ati: “Uyu munsi, ubwato butwara ibikomoka kuri petelori  bufite ibendera rya Irani bwitwa TOUSKA, bufite uburebure bwa hafi metero 275 kandi buremereye hafi nk’ubwato bugwaho indege (aircraft carrier), bwagerageje guca mu bwirinzi bw’ingabo zacu zo mu mazi, ariko ntibyabahiriye.”

Trump avuga ko abakozi bo muri ubwo bwato banze kumvira ibyo ingabo ze zabasabaga biza kuba ngombwa ko zibahagarika nyuma y’uko zirashe kimwe mu bice bigize moteri ya buriya bwato.

Ubu abasirikare b’Amerika nibo bafite ubu bwato mu maboko yabo nk’uko Trump abyemeza.

TOUSKA ni ubwato  bwa Irani, Amerika ikabushinja kurenga ku bihano bya Minisiteri y’Imari ya Amerika kubera ibikorwa bitemewe byabanje bwakoze ariko bitavugwa amazina mu buryo bweruye.

Trump ati: “Dufite ubu bwato bwose, kandi turi kureba ibiburimo!”

Kuri uyu  wa Mbere mu gitondo, igiciro cy’ibikomoka kuri petelori bitayunguruye cyazamutseho 4.74% kigera ku $ 94.66 kuri buri kagunguru.

Mu gihe agahenge k’icyumweru bibiri kari kariho kagomba kurangira kuri uyu wa  Gatatu, intumwa za Amerika ziyobowe na Visi Perezida JD Vance ziraza kugera  kujya muri Pakistan mu biganiro bishya by’amahoro, ariko Irani yo yamaze kwanga kubyitabira, ivuga ko Washington itari gufatana uburemere ingingo Irani itanga ngo amahoro aboneke mu buryo bunyuze impande zombi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *