Abatekinisiye babiri b’ingabo zirwanira mu kirere za Israel (IAF) bakoreraga ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Tel Nof, hafi y’umujyi wa Ashdod, barashinjwa kunekera Irani mu gihe cy’igikorwa cya gisirikare kiswe “Operation Roaring Lion”, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu na kimwe mu bigo by’itangazamakuru bikorana na Isiraheli kitwa KAN News.
Abo batekinisiye bombi, bakoraga ku ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-15 bagakekwaho gutanga inyandiko zirimo ibishushanyo by’imikorere ya moteri (engine diagrams) z’indege n’amafoto agaragaza isura y’umupilote w’izo ndege, ibintu bitemewe n’amategeko agenga ibanga rya gisirikare.
KAN kandi yatangaje ko basabwe no gukusanya amakuru ku wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Israel, Lt.-Gen. (uri mu kiruhuko cy’izabukuru) Herzi Halevi, ndetse na Minisitiri w’umutekano w’igihugu Itamar Ben-Gvir.
Abategetsi bari gusuzuma niba umwe muri abo batekinisiye yakongererwa icyaha kigakomera kikaba icy’ubugambanyi (treason), aho kuba icy’ubutasi (espionage) gisanzwe gifatwa nk’icyoroheje kurushaho, nk’uko KAN yabitangaje.
Hari n’abandi basirikare umunani bakoreraga kuri icyo kigo bakekwaho kuba bari bazi ibikorwa by’abo batekinisiye ariko ntibabimenyeshe inzego zibishinzwe.
Shin Bet yahamagaje uwayoboraga ibikorwa byo kuri kiriya kibuga ngo agire ibyo asobanura.
Nyuma y’ibyo, umuyobozi w’ikibuga cya Tel Nof, ufite ipeti rya Brigadier General ariko utatangajwe amazina kubera impamvu z’umutekano, yahamagaje abasirikare abakoresha inama ku bijyanye n’umutekano, aho yababwiye ko na we yahamagajwe n’urwego rw’umutekano rwa Israel (Shin Bet) ngo asobanure ibyabaye muri icyo kibazo.
Ntibisanzwe ko abasirikare ba Irani bagirana imishikirano n’aba Isiraheli kugeza ubwo bamwe bemera guha abantu amakuru y’ibanga rya gisirikare ku mutekano w’igihugu.
Mu mateka azwi ku mugaragaro, ntabwo bikunze kumenyekana cyangwa kwemezwa kenshi ko abasirikare ba Isiraheli baha Irani amakuru y’ibanga mu buryo bwemejwe n’inkiko cyangwa raporo zizewe.
Ibi biterwa n’uko ibikorwa by’ubutasi bikorwa mu ibanga rikomeye cyane kandi guhera mu mwaka wa 1978, ibihugu byombi bifitanye umubano mubi cyane mu bya politiki n’umutekano.
Uyu ni umwaka Irani yatangiriyeho kuyoborwa n’abitwa na Ayatollah, bakaba abayobozi badacana uwaka na Isiraheli.
Ku byerekeye ubutasi hagati y’ibi bihugu by’abanzi kandi badaturanye, hari ibintu bike byigeze bivugwa cyangwa birakekwa
Hari raporo zagiye zivuga ku bantu ku giti cyabo bakekwaho kuneka, ariko akenshi ntibyemezwe ku rwego rwo hejuru cyangwa bikarangira bidashyizwe ahagaragara mu buryo burambuye.
Shin Bet na Mossad bakunze gutangaza ko bafashe abantu bakekwaho gukorana n’abanzi, harimo na Irani, ariko ibisobanuro birambuye ntibitangazwe cyane.
Ibyagaragaye cyane mu mateka ni uko Irani yashatse cyane kubona amakuru kuri Isiraheli (nk’ibijyanye n’igisirikare cyangwa ikoranabuhanga), kurusha uko hari ibimenyetso byinshi by’uko abasirikare ba Isiraheli babahaye ayo makuru.

