Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa witwa Guo Jiakun avuga ko indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero ivugwa mu gihugu cye bamwe bavuga ko ikomeye, mu by’ukuri idakanganye nk’uko hari ababivuga batyo.
Guverinoma y’Ubushinwa ivuga ko yafashe ingamba ziboneye zo gucungira hafi uko iyo ndwara yiyongera kandi ko iri kubikora k’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS.
Indwara iri kuvugwa mu Bushinwa ikomoka kuri virusi yitwa Human Metapneumovirus( HMPV).
Ikigo GAVI kivuga ko iyi ndwara isanzwe iri ho ariko ubwiyongere bw’ubwandu bwayo buherutse kugaragara mu Bushinwa bwatumye hari ibigo by’amashuri bifunga imiryango, hirindwa ko abana benshi bayandura.
Ku rubuga rw’iki kigo handitseho ko ibyo abantu bavuga by’uko iriya ndwara isa na COVID atari byo kuko isanzwe izwi mu bantu.
Ndetse ngo nta bwoba abantu bakwiye kugira bw’uko yazahinduka icyorezo.
Abahanga muri virusi bo mu Buholandi nibo bavumbuye ibyayo mu mwaka wa 2001, babikora bagamije kumenya iby’ibyo bicurane byagaragaraga mu bantu benshi ariko hataramenyakana ikibitera.
Yari indwara imaze igihe kirekire mu bantu ariko nta kintu kiyitera kizwi.
Abo bahanga bafashe ibizamini bakuye mu mazuru y’abana 28 bari bamaze igihe bafite ibyo bicurane, baza kubona ko bari bafite virusi bita paramyxovirus, ikaba imwe mu zindi zo mu bwoko bita syncytial virus (RSV).
Aho ibyo bicurane bigaragariye mu Bushinwa kandi ku bwinshi, abaturage bagize impungenge ko byaba ari ubundi bwoko bwa COVID cyangwa indi ndwara ikomeye ifata mu myanya y’ubuhumekero.
Mu minsi ishize, bamwe bavugaga ko batizeye umutekano w’ubuzima bwabo igihe cyose ababa batembereye mu Bushinwa.
Icyakora ubuyobozi bw’iki gihugu buhumuriza abantu, bukavuga ko iyo ndwara isanzweho, ko atari inzaduka cyangwa ngo ibe iteje akaga gakomeye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa witwa Guo Jiakun ahumuriza abantu ko iyo ndwara idakanganye, ko nta gikuba cyacitse.
Avuga ko Guverinoma y’igihugu cye yafashe ingamba zo kurinda abagituye n’abakigendera, bigakorwa kandi mu bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.
Ikindi atangaza ni uko ubuyobozi bw’igihugu cye bukorana n’abahanga muri siyansi ngo bahugure abaturage ku ngamba bakwiye gufata ngo birinde yaba iriya ndwara cyangwa izindi zose zandurira mu myanya y’ubuhumekero.