Mwarimu W’Amashuri Abanza Agomba Kuminuza-REB

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr Mbarushimana Nelson

REB yatangaje ko igihe kigeze ngo uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza bigamo buvugururwe kuko imyaka biga ari mike bityo igomba kongerwa.

Iki kigo cyaje gusanga hagomba guteganywa amavugurura agamije ko umuntu wigisha mu mashuri abanza agomba kuba yaraminuje.

Imibare yo mu Ukuboza, 2025, yerekana ko abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari 133.029 barimo abize amashuri yisumbuye gusa bangana na 71.011, abafite icyiciro cya mbere cya kaminuza bangana na 10.667, mu gihe abari bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bari 21.147.

Ku byerekeye umubare w’amashuri ari mu gihugu, Minisiteri y’uburezi muri raporo yayo ku bikorwa byo mu 2024/2025 yasohotse ku wa 30, Werurwe 2026, yerekanye ko mu gihugu hose hari ibigo by’amashuri  4.996 birimo 2.083 bifashwa na Leta ku bw’amasezerano mu gihe ibindi ibindi 1,576 ari  ibya Leta naho 1.337 akaba amashuri yigenga.

Ubuyobozi bwa REB bwemeza ko mu kwigisha abarimu bo mu mashuri abanza, hagomba gukorwa impinduka zigamije kubafasha kugendana n’igihe mu myigishirize igezweho.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr Mbarushimana Nelson yahamirije RBA ko ibyo ari ngombwa kugira ngo abarimu bo muri kiriya cyiciro cy’imyigire kandi cy’ingenzi mu gutegura ubwenge bw’abana bajyane n’aho isi igeze.

Hagati aho, mu Rwanda hari ibigo bitegura abarimu bita ‘inderabarezi’ 16 byigwamo n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye biga imyaka itatu yarangira bagahabwa uburenganzira bwo kwigisha mu mashuri abanza.

Ibi Dr Mbarushimana ntibihagije ngo uwo mwarimu aba afite ibikenewe byose ngo yigishe neza abiga amashuri abanza.

Mu kugikemura mu buryo burambye, yatangaje ko hari gukorwa ubushakashatsi ngo igihe abo banyeshuri biga cyongerwe.

Dr Nelson Mbarushimanana yabwiye RBA ati: “Biga kugira ngo bazajye kwigisha mu mashuri abanza ariko iyo urebye igihe bamara ku ishuri ukakigereranya n’uko bimeze mu karere no ku isi usanga kikiri gito. Ibyo rero na byo turi kubirebaho, dukora ubushakashatsi, tunabinoza neza.”

Nk’ubu mu 2024, Uganda yatangije gahunda yo gutegura ko abarimu bo mu mashuri abanza bo mu gihe kiri imbere bazajya baba bararangije ‘nibura’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Abo kandi bazaba bashobora no kwigisha amashuri y’incuke. Abasanzwe mu kazi badafite impamyabumenyi z’iki cyiciro bahawe imyaka 10 yo kuzaba barazibonye.

Muri Kenya ho umwarimu wo mu mashuri abanza yiga mu ishuri nderabarezi imyaka itatu nk’uko bikorwa mu Rwanda.

Abanyeshuri bajya mu mashuri nderabarezi mu Rwanda ni ababa barangije icyiciro rusange, Tronc Commun, bakiga imyaka itatu.

Kuri Mbarushimana, igihe kigomba kugera ngo n’abo mu Rwanda bazamure urwego, batange ubumenyi bwisumbuyeho bushigiye ku byo bize byo hejuru.

Ati “Igihe rero bagize abarimu beza bashoboye, ni ha handi nibakomeza mu mashuri yisumbuye bakajya muri aya mashami [learning pathways] bazihitiramo bizatuma hari abakomeza muri TVET abandi bagakomeza mu mashuri makuru bityo tukazagira Umunyarwanda ushoboye kandi ushobora kuziteza imbere akazateza imbere n’igihugu.”

Abajijwe niba mu minsi iri imbere umuntu wize amashuri nderabarezi muri Kaminuza ashobora kuzajya avayo akajya kwigisha mu mashuri abanza yagize ati “ni ko bimeze.”

Abarimu ni ingenzi mu buzima bw’igihugu. Ifoto: Igicumbi News

Dr Mbarushimana ati “Ubushakashatsi twakoze no guhuza n’ibibera hirya no hino mu bihugu bidukikije n’ahandi hose ku isi, twasanze mu by’ukuri hari inenge zari zihari zatumaga umunyeshuri atabohoka ngo  ahitamo mu buryo bwisanzuye ibyo yifuza kwiga. Ubu rero twashyizeho ibyiciro bitatu by’imyigire twita ‘learning pathways’ harimo imibare na siyansi, Ubumenyamuntu n’Indimi.”

Mu kiciro cya siyansi, harimo udushami tubiri, ni ukuvuga imibare, ubugenge, ubumenyamuntu n’ubutabire; aka kabiri kakaba imibare, ubugenge, ubumenyi bw’Isi n’ubukungu.

REB ivuga ko aya mavugurura yatumye abarimu b’amasomo amwe n’amwe basaguka kuko ubu niba amashuri abiri yo ku rwego rumwe agiye kwiga isomo rimwe byose bagahurizwa mu cyumba cy’ishuri bakigana, isomo ryarangira abasuye bagasubira mu cyumba cyabo, mu gihe mbere byasabaga abarimu babiri.

Nubwo uburezi buri gukorwamo amavugurura ngo bunoge, haracyari byinshi byo gukorwa birimo kongerera abarimu umushahara, ibyumba by’amashuri bikongerwa, abana ntibate ishuri, amasomo ya siyansi n’ubumenyingiro akigishwa kandi byose bigakorwa mu ikoranabuhanga.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko amavugurura yo gutegura abarimu b’amashuri abanza ngo bazabe barize Kaminuza azakorwa mu gihe kigera ku myaka 10.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *