Indege ni igikoresho gitwara abantu n’ibintu kigendera mu kirere kandi gikoranywe ubuhanga mu mibare n’ubugenge buhanitse. Icyakora-nk’uko bimeze ku bikoresho byinshi abantu bakoze-nayo yakozwe binyuze mu kwigana uko ibisiga biteye.
Ni nayo mpamvu indege abavuga Igifaransa bayise AVION (Apparéil Volant Imitant l’Oiseau Naturel).
Ubusanzwe, iyo indege iguruka ituma habaho umuyaga wikaraga vuba vuba ahagana ku mpera z’amababa yayo.
Ingufu zawo zibuza indege kwihuta bigatuma ikoresha benzine nyinshi kugira ngo ibashe guhangana n’imbaraga z’uwo muyaga uba uyisubiza inyuma.
Nanone uwo muyaga ubangamira indege zishobora kuba ziyikurikiye.
Bityo rero, indege zinyura aho iyo ndege yanyuze zigomba gutegereza hagashira umwanya uhagije kugira ngo uwo muyaga uve mu nzira.
Abahanga mu by’indege bavumbuye uburyo bwo kugabanya ibyo bibazo.
Ubwo buryo ni ubuhe? Ikinyamakuru cyandika ku bintu n’ibindi kitwa Nimukanguke! kivuga abo bahanga bakoze amababa y’indege areba hejuru ahagana ku mpera zayo, babikora bigana imiterere y’amababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere, urugero nka sakabaka, kagoma…,afite utundi tubaba ku mpera tureba hejuru.
Iyo ibyo bisiga biguruka, utwo tubaba two ku mpera tugenda twiheta tukareba hejuru, kugeza ubwo dusa n’uduhagaze.
Imiterere y’ayo mababa ituma ibyo bisiga bitumbagira mu kirere kandi bikihuta, bitabaye ngombwa ko ayo mababa aba maremare.
Abahanga mu gukora indege bakoze amababa ateye nk’ay’ibyo bisiga.
Bakoreye igerageza mu cyumba kirimo umuyaga mwinshi, maze babona ko iyo impera z’amababa zihese zikareba hejuru kandi zikabangikana n’icyerekezo cy’umuyaga, byongera umuvuduko w’indege kugeza ku 10 ku ijana cyangwa birenga.
Igitabo Encyclopedia of Flight kivuga ko iyo amababa ameze atyo bigabanya imbaraga z’umuyaga zisunika indege ziyisubiza inyuma, bikongera imbaraga ziyisunika ziyijyana imbere. Ibyo bituma “imbaraga zisanzwe z’umuyaga zitabangamira indege.
Ayo mababa atuma indege zirushaho kwihuta, zikikorera imizigo iremereye kurushaho kandi zikabona aho zihagarara bitagoranye kuko ziba zifite amababa magufi.
Nanone atuma zikoresha benzine nke.
Nimukanguke! itanga urugero rw’uko ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege cyavuze ko mu mwaka wa 2010, kompanyi z’indege zo ku isi hose zazigamye litiro miliyoni 7.600 za benzine kandi ko ibyuka indege zisohora byagabanutse bitewe n’iyo mikorere.

Abahanga bahimbye ishami ry’ubushakashatsi bita Biomimetics rishinzwe kwitegereza no kwigana imikorere karemano y’ibyaremwe abahanga bakayigana, bagakoramo ibikoresho runaka bifitiye abantu akamaro.

