Inyeshyamba Za Kabila Zikataje Zerekeza Uvira

Peter Taarifa
2 Min Read
Joseph Kabila. Ifoto/BBC

Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho abarwanyi b’umutwe wa Front for Refoundation of Nation (FRN) bivugwa ko bakomeje kwerekeza mu gace ka Kigarama, gaherereye muri Teritwari ya Uvira.

Taarifa yamenye ko abaturage bo mu kibaya cya Ruzizi bakutse umutima nyuma y’inkuru z’uko abarwanyi ba FRN bakomeje kugana muri Kigarama.

Bivugwa ko nibaramuka bigaruriye Kigarama, bazakomereza muri Bulaga, mu mugambi bivugwa ko ugamije guca umuhora uhuza abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari i Luvungi, muri Sheferi ya Itara n’abandi bari i Sange.

Gufata Bulaga byabaha amahirwe yo kurushaho kugota ibice bimwe by’ikibaya cya Ruzizi, bigatuma ibirindiro by’ingabo za Leta n’imitwe izishyigikiye birushaho kwigunga no kugira imbogamizi mu guhererekanya amakuru n’ibikoresho.

Amakuru avuga ko uyu mutwe ukomeje kugota umujyi wa Uvira binyuze mu gufata imidugudu itandukanye yo muri Teritwari ya Uvira umwe ku wundi.

Uvira ifite akamaro gakomeye bitewe n’uko ari yo ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajepfo bukoreramo.

FRN ni umutwe wa politiki n’igisirikare washinzwe ku wa 12 Ukwakira 2026 i Goma, uyobowe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC. Wasimbuye ihuriro rya AFC, ryari rifite umutwe wa M23 nk’igice cyaryo gikomeye mu bya gisirikare.

Ku wa 21 Ugushyingo 2026, hari amakuru yavugaga ko FRN yari yigaruriye Rurambo, Munoga na Kigarama.

Icyakora, amakuru y’uko ibyo bice byafashwe ntiyari yatangajweho ibisobanuro birambuye n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC.

Ibi bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, aho imirwano hagati ya FRN, FARDC n’imitwe ya Wazalendo ikomeje kugira ingaruka ku baturage no ku bikorwa by’ubutabazi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *