Abazacuruza Umutungo Koranabuhanga Utari Uwabo Bazajya Bacibwa Akayabo

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Nyuma yo gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga bagasanga ufite ishingiro, Abadepite bo mu Nteko y’u Rwanda bawemeje, bemeza itegeko rizahanisha ikigo cyahamwe n’uburiganya bwo gucuruza umutungo koranabuhanga w’abandi amande agera kuri Miliyoni Frw 100.

Abantu ku giti cyabo bo bazacibwa amande ari hagati ya Miliyoni Frw 30 na Miliyoni Frw 50.

Ni ibihano bikomeye bizahabwa abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bikora ubu bucuruzi batabifitiye uruhushya.

Iri tegeko riteganya ko umuntu ku giti cye uzafatwa akora ubucuruzi bw’umutungo koranabuhanga utari uwe kandi nta ruhushya abifitiye, azahanishwa amande ari hagati ya Miliyoni Frw 30, Miliyoni Frw 50 cyangwa Miliyoni Frw ku bigo by’ubucuruzi

Muri iryo tegeko, ingingo ya 29 yemeza ko ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane, Capital Market Authority ari cyo kizajya kigenzura kandi kigafatira ibihano abarebwa n’ibikubiye muri iryo tegeko.

Umutungo koranabuhanga uvugwa aha ugizwe n’ibice bitatu by’ingenzi: ifaranga koranabuhanga ridahindagurika (stablecoin), umutungo ufatika uhagarariwe na token (tokenized assets) n’umutungo koranabuhanga utishingiwe n’undi mutungo, aho agaciro kawo gashingira ku miterere y’isoko.

Hejuru y’ibi bihano byerekeye amafaranga azacibwa abahamwe n’ibyo byaha, hiyongeraho kwihanangiriza mu nyandiko, gutegeka gukosora amakosa mu gihe cyagenwe, guhagarika by’agateganyo cyangwa burundu uruhushya no guhagarika ibikorwa bimwe cyangwa byose by’ikigo kirebwa n’ibyo bihano.

Itegeko rinateganya ko igenzura rishobora gukorwa igihe icyo ari cyo cyose, hashingiwe ku byo uru rwego rubona ko bikenewe mu kurinda isoko.

Hazajya harebwa uburemere bw’ikosa, ingaruka zaryo, imyitwarire y’uwarikoze mbere na nyuma y’ikorwa ry’icyaha  n’amateka ye mu kubahiriza amategeko.

Abakora ubu bucuruzi kandi bazajya basabwa gutanga raporo y’imikorere yabo buri mezi atatu mu rwego rwo kugenzura niba bakora ibintu mu mucyo bityo babakurikiranire hafi.

Ingingo ya 28 igaragaza ko kutubahiriza iri tegeko cyangwa amabwiriza arishyira mu bikorwa bizafatwa nk’amakosa yo mu rwego rw’ubutegetsi, bigahanirwa mu buryo bw’ubuyobozi aho kuba ibyaha byo mu rwego rw’inshinjabyaha bijyanwa mu nkiko zisanzwe.

Iya 30 ibuza kwamamaza cyangwa gushishikariza abantu kwinjira muri ubu bucuruzi nta ruhushya hirindwa uburiganya bushobora gukorwa hifashishijwe amatangazo ayobya abaturage.

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ubukungu n’ubucuruzi yagaragaje ko ku isi hari ahantu henshi hakorerwa ubwo buringanya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida w’iyi komisiyo, Hon Theogène Munyangeyo, yavuze ko hari abantu benshi bashukwa n’imbuga zicururizwaho amafaranga ababikora bazita ko ari iz’umwuga kandi zemewe ariko ari baringa zigamije gucucura abantu.

Hon.Theogène Munyangeyo.

Ati: “Biroroshye ko abagana izo mbuga bakorerwa uburiganya, bakeka ko ari ibikorwa byemewe.”

Igihugu cya mbere mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba kirimo uburinganya bwinshi kurusha ahandi ni muri Kenya hagakurikiraho Uganda, Tanzania igataho hanyuma hakaza u Rwanda rufite abantu 350 bakoresha izo mbuga zikemangwa.

Ubwo uyu mushinga w’itegeko watangizwaga, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko ibihugu byinshi bishyiraho amategeko agenga umutungo koranabuhanga hagamijwe kurinda abawukoresha no gukumira ikoreshwa ryawo mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Murangwa yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’imari mu karere, rukaba rukeneye amategeko asobanutse ashobora gukurura abashoramari mpuzamahanga, nk’uko bikorwa mu bihugu nka Singapore, Dubai, Mauritius, Maroc, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Ibi rero bituma rugomba kuba igihugu gitekanye mu ikoranabuhanga mu buryo bwose.

Hamwe mu hantu hakunze gukorerwa ubwo buringanya ni mu bucuruzi bita pyramid scheme, ahantu hakunze gukurura abantu habizeza inyungu ifatika kandi ibonetse vuba.

Abaturage bagana ubwo buryo bahura n’akaga ko kuribwa amafaranga yabo, bakabura uwo babibaza uwo ari wese uko ababa barabiteguye bahita baburirwa ikirari.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *