Inama IMF Igira Abayobozi B’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Umuyobozi muri IMF wungirije ushinzwe Afurika witwa Dr. Monfort Mlachila.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ni bamwe mu bayobozi bagiriwe inama na IMF uko u Rwanda rwakwihagararaho muri ibi bihe imari n’ubukungu by’isi byahungabanye.

Abahanga bo mu Kigega mpuzamahanga cy’imari, International Monetary Fund, bahuriye n’abayobozi mu bukungu bw’u Rwanda mu nama y’umunsi umwe yatangarijwemo uko ubukungu bw’ibihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwihagaze kugeza mu mpera za 2025.

Dr Nikola Spatafora, uyu akaba Umuyobozi mukuru muri iki kigega ushinzwe ubukungu bwa Afurika, yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu bidakungahaye ku mabuye y’agaciro cyangwa kuri petelori kandi bidakora ku nyanja, rugomba kwirinda ko ibiciro ku isoko imbere mu gihugu bikomeza kuzamuka, kandi bikagendana no kuzamura ubukungu.

Gusa uyu muhanga avuga ko guhuza ibyo byombi ku bihugu biri muri icyo kiciro ari ihurizo rikomeye.

Dr Nikola Spatafora.

Ati: “Leta zigomba kureba kure zigateganya ibibazo bishobora kuzabaho mu gihe kiri imbere, bikazifasha guteganya ibisubizo. Byose bigomba gushingira ku mbanzirizamishinga ibihugu byashyizeho ngo zizabe uburyo bwo guhangana n’ibintu bishobora kuzazambya ubukungu.”

Indi nama uyu muhanga mu bukungu aha u Rwanda ni ugukomeza kuzamura ireme mu burezi kandi gahunda z’ubuzima zigakomeza kugera kuri benshi kuko biri mu by’ibanze bitegura ejo hazaza h’ibihugu.

Ni uburyo abahanga bo muri IMF bavuga ko bufasha mu gutegura abaturage bazagirira ibihugu akamaro mu buryo burambye mu gihe kizaza.

Amasoko y’imari n’imigabane nayo agomba gukomeza kuzamurirwa urwego, bikajyanirana no gushakira ibihugu uburyo bwo kwihaza mu by’ingufu zitanga amashanyarazi kandi zidahumanye.

Umuyobozi muri IMF wungirije ushinzwe Afurika witwa Dr. Monfort Mlachila aburira u Rwanda n’ibihugu byo munsi ya Sahara ko n’ubwo intambara Amerika/Isiraheli birwana na Irani yahagarara, ibintu bitazahita bisubira mu buryo.

Ati: “ Nubwo ibintu byasubira uko byahoze mbere y’iyi ntambara, bizafata amezi atari make ngo igihe ibikomoka kuri petelori byagereraga mu bihugu bidakora ku Nyanja byongereye bihagerere icyo gihe.”

Mu buryo busa n’uko abandi bahanga babibona, kuva COVID-19 yaduka mu isi, isi ibintu byakomeje kuzamba k’uburyo nta kintu wavuga ko gihagaze neza kuva mu myaka hafi itandatu ishize.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa avuga ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibyo bibazo byose, rwakomeje gutwaza.

Ibyo rwaciyemo byose ngo ntibyarubujije gukomeza kuzamura urwego rw’imibereho y’abarutuye no gushyiraho politiki zituma rutabura epfo na ruguru.

Ati: “Nemera ko buri Minisitiri w’imari n’undi muhanga mu bukungu abona ko hari intambwe yatewe mu karere igihugu cyacu giherereyemo. Icyakora muri iki gihe hari ibigoye biri ku isi bishobora gukoma mu nkokora uko ibintu byifashe muri iki gihe.”

Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda wavuze ijambo rirangiza iyo nama y’igice cy’umunsi asanga ibyo u Rwanda rwagezeho mu gutuma ubukungu bwarwo butazamba bishingiye k’ukwigengesera ngo hatabaho kwirara cyangwa kwaya ibihari.

Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda.

Guverineri Soraya Hakuziyaremye avuga ko igikwiye mu bihe nk’ibyo isi irimo muri iki gihe ari ugucunga neza ifaranga no gukurikirana uko ibiciro byifashe hirindwa ko byaremerera abaturage cyangwa bigaca intege abashoramari.

Asanga gukoresha ubwenge buhangano n’irindi koranabuhanga byaba umuhuza mu bikorwa binyuranye birebana n’iterambere rusange kandi ryagutse mu gihugu.

Ati: “ Ni ngombwa kuzirikana ko ibyakorwa byose bikwiye gukoresha ikoranabuhanga kandi hakarebwa intambwe u Rwanda rwatewe hirindwa ko yasubira inyuma.”

Fungura usome iyo raporo ya IMF.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *