Ruhango: Bakurikiranyweho Gutema Bagenzi Babo

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Aka karere niko gato kandi kari rwagati mu gihugu.

Mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango haravugwa urugomo rwakozwe n’abagabo batatu ubu bafunzwe bakurikiranyweho gutema abaturage barimo n’abanyerondo.

Mbere y’uko ibyo biba, abavugwaho urwo rugomo banavugwaho ko ibyabateye gutema abo bandi byatangiriye mu kabari.

Hari umutangabuhamya wabwiye UMUSEKE ko ibi byabaye mu ijoro ahagana saa sita, ubwo abo bantu bahuraga n’abanyerondo bakabadukira bakabatema kandi umwe mu batemwe ngo yakomeretse bikomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Mbuye Floribert Muhire Gapfunda we avuga ko abakomerekejwe batari bari ku irondo ahubwo ngo bari bari mu kabari, ari naho ayo makimbirane yatangiriye.

Ati: “Uyu watonganaga na bagenzi be byageze aho arahunga ajya kwihisha, baramukurikira bibwira ko agiye iwe mu rugo bahageze umugore arakingura azi ko akinguriye umugabo we bahita bamutema ku ijisho.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbuye bwemeza ko inzego z’umutekano z’aho ibyo byabereye zahise zihurura, hafatwa abantu batatu barimo na bamwe mu bari bari ku irondo.

Polisi irabivugaho iki?

Chief Inspector of Police( CIP) Hassan Kamanzi yabwiye Taarifa Rwanda ko iby’uko gukomeretsanya byakoreshejwe umuhoro ari byo.

Avuga ko habayeho gushyamirana bitewe n’ubusinzi, abantu barakomeretsanya.

CIP Kamanzi ati: “Ni abantu bakimbiranye bitewe n’ubusinzi, abanyerondo baje gutabara barabakomeretsa. Abakoze urwo rugomo bafashwe bashyikirizwa RIB. Iby’uko bakoresheje intwaro gakondo byo si byo.”

Icyakora ntasobanura icyakomerekeje abo bantu, gusa akemeza ko abakomerekejwe bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kizibere muri Mayunzwe hakaba hari n’abasezerewe barataha.

CIP Hassan Kamanzi asaba abaturage kwirinda amakimbirane icyo yaba ashingiyeho cyose.

Umurenge wa Mbuye ni umwe mu mirenge icyenda igize Ruhango  mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu murenge ni umwe mu mirenge icyenda igize Ruhango.

Uherereye mu gice kizwi nk’Amayaga, gifite ikirere gishyushye kurusha uduce twinshi two mu Majyepfo y’u Rwanda.

Mu ibarura rusange rya 2022, Mbuye yari ifite abaturage bagera kuri 45,747, bavuye ku 41,004 bari bahatuye mu 2012.

Ifite ubuso bugera kuri 77 km².

Umurenge wa Mbuye uhana imbibi n’indi mirenge yo muri Ruhango ndetse n’imirenge imwe y’Akarere ka Kamonyi.

Umusozi wa Mayuzwe, umwe mu misozi miremire yo muri Ruhango, uherereye muri Mbuye kandi ugera ku butumburuke bwa metero zirenga 2,100.

Ubukungu bwaho bushingiye cyane ku buhinzi n’ubworozi nk’uko bimeze mu bice byinshi bya Ruhango.

Akarere ka Ruhango ni ko gato kurusha utundi mu Rwanda kakagira imirenge icyenda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *