Irani Irasuzuma Icyifuzo Cya Amerika Cyo Kurangiza Intambara

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Esmail Baghaei

Umuvugizi wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Irani Esmail Baghaei yavuze ko iki gihugu kizageza ku bahuza bo muri Pakistan ibitekerezo byacyo ku cyifuzo cya Amerika cy’uko intambara ‘ihagarara vuba aha’.

Perezida wa Amerika Donald Trump, ku rundi ruhande, yavuze ko intambara igihugu cye cyafatanyijemo na Isiraheli gushoza kuri Irani “izarangira vuba”, yungamo ko abantu benshi “basobanukiwe” intego ye yo guhagarika gahunda za Tehran zo gukora intwaro za kirimbuzi.

Ibi yabivuze nyuma y’uko Irani itangaje ko icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika intambara vuba “kikiri gusuzumwa”.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika Axios cyatangaje ko Perezidansi ya Amerika yemera ko iri hafi kugera ku masezerano y’ingingo 14 yumvikanweho na Irani, ashobora gushyiraho umurongo ngenderwaho w’imishyikirano yimbitse ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi Irani ivugwaho gushaka gukora.

Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Irani yavuze ko ayo masezerano ari “urutonde rw’ibyifuzo gusa”, mu gihe umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yavuze ko Tehran izageza ku bahuza bo muri Pakistan ibitekerezo byayo ku cyifuzo cya Amerika.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pakistan yavuze ko igihugu  “kiri gukora ibishoboka ngo agahenge k’intambara gahinduke iherezo rirambye ry’iyi ntambara”.

Mu nkuru yayo, Axios yavuze ko ayo masezerano ari inyandiko igizwe n’ingingo 14, ishobora gushyiraho umurongo ngenderwaho w’imishyikirano yimbitse ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi.

Zimwe muri izo ngingo ni uguhagarika ibikorwa bya Irani byo kongera ubutare bwa uranium, gukurirwaho ibihano kwayo no kongera gufungura inzira y’ubucuruzi inyura mu muhora wa Hormuz.

Axios itangaza ko ayo makuru cyayahawe n’abayobozi babiri ba Amerika ndetse n’abandi bantu babiri iki kinyamakuru kitatangaje amazina, gus abo bantu bo bavuga ko iyo urebye neza usanga kugira ngo ibyo bizagerweho bizaterwa n’imigendekere y’amasezerano azemezwa mu buryo wakwita ubwa burundu.

Reuters nayo yatangaje ko hari abantu babiri bazi iby’ubu buhuza hagati ya Amerika na Iran bemeje ayo makuru ya Axios.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 06, Gicurasi, 2026, Perezida Donald Trump yabwiye abayoboke b’ishyaka ry’Abarepubulikani akomokamo ko afite icyizere ko intambara na Irani iri hafi kurangira.

Hari mu kiganiro yahaye abo muri Leta ya Georgia, ababwira ko hari abantu benshi haba imbere muri Amerika n’ahandi ku isi bamaze kubona ko yari afite impamvu zumvikana zo gutera Irani ngo idatunganya ubutare bwa Iranium.

Mbere yaho uwo munsi, Trump yavuze ko Amerika yagiranye “ibiganiro byiza cyane na Irani mu masaha 24 ashize” kandi ko bishoboka ko haboneka amasezerano arambye, ashimangira ko ibibazo biri kugera ku Banyamerika bitewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi ari iby’igihe gito.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani, Ismail Baghaei, yabwiye ikigo cy’amakuru kitwa ISNA ati: “Icyifuzo cya Amerika kiracyasuzumwa na Irani kandi nitumara kugisesengura tuzamenyesha uruhande rwa Pakistan icyo tubitekerezaho.”

Asubiza inkuru ya Axios, Ebrahim Rezaei, umuvugizi wa komisiyo y’umutekano n’ububanyi n’amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani, yanditse kuri X ati:  “Abanyamerika ntacyo bazungukira mu ntambara bari gutsindwa batabonye mu mishyikirano y’imbona nkubone yabanje.”

Yanavuze ko Irani “yiteguye rwose” kandi ko niba Amerika “itaretse kwinangira ngo itange ibyo Irani isaba”, Irani “izatanga igisubizo gikomeye kizabatera kwicuza”.

Trump na we yigeze gutanga umuburo w’uko ibiganiro nibidakunda azasubukura  ibitero, yandika ku rubuga rwe Truth Social ko niba Irani itemeye amasezerano “ibisasu bizongera kuyigwaho kandi ku rwego rukomeye kurushaho”.

Yanavuze ko ibikorwa bya gisirikare byiswe Operation Epic Fury — igitero cya mbere cya Amerika na Isiraheli kuri Irani — bizahagarara “mu gihe Irani yemeye ibyo bumvikanyeho”.

Ibyo yabivuze nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yavuze ko icyo gikorwa cyarangiye nyuma yo kugera ku ntego zacyo.

Trump kandi yongeye kuvuga ko Irani yemeye kutazigera igira intwaro za kirimbuzi “hamwe n’ibindi bintu biziganishaho”, nubwo Tehran yo itaremeza ayo makuru.

Gahunda ya kirimbuzi ya Irani yakomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye hagati y’impande zombi.

Ku wa Kabiri, Trump yatangaje ko ahagaritse gahunda yiswe Project Freedom, iminsi mike nyuma yo kuyitangaza.

Iyo gahunda yari igamije gufasha kongera gutuma peteroli inyuzwa mu muhora wa Hormuz no gufasha ubukungu bw’isi gusubira ku murongo binyuze mu kuyobora ubwato bwafatiwe mu kigobe cya Perise anyuze mu muhora wa Hormuz.

Irani ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri iryo hagarikwa, ariko umutwe w’abasirikare bagize umutwe ushinzwe kurinda inzego za Repubulika ya Kisilamu, IRGC, wavuze ko uwo muyoboro ushobora kongera gufungurwa “niba iterabwoba ry’abagizi ba nabi rirangiye”.

Uyu muyoboro ukomeye, unyuramo 20% bya peteroli na gazi iyunguruye bikoreshwa ku isi, ukaba wari warafunzwe na Irani kuva aho Amerika na Isiraheli batangira kuyigabaho ibitero mu mpera za Gashyantare.

Mu ntangiriro za Mata, Amerika na Irani batangaje agahenge k’intambara aho Irani yahagaritse ibitero bya drones na missiles ku bihugu byo mu kigobe birimo Leta ziyunze z’Abarabu, UAE, ariko ntiyemerera ubwato bwinshi guca muri uriya muhora.

Amerika nayo yakumiriye ko hari ubwato bwinshi bujya muri Irani kuhashaka ibikomoka kuri petelori.

Isiraheli, ku ruhande rwayo, ivuga ko itazaruhuka mu gihe cyose Irani izaba ifite uburyo bwo gutunganya ubutare bwa Iranium.

Minisitiri w’intebe Benyamini Netanyahu yagize ati: “Nta gitunguranye gihari. Dufite intego zimwe, kandi icy’ingenzi ni ugukuraho ibintu byose bya uranium byongerewe no gusenya ubushobozi bwa Irani bwo kongera ubutare bwa uranium.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko Isiraheli igabye igitero cya mbere mu murwa mukuru wa Libani ari wo Beirut, kuva agahenge k’intambara hagati yayo na Hezbollah kemerwa muri Mata, 2026.

Netanyahu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo za Isiraheli zagabye igitero ku muyobozi mukuru wa Hezbollah “wari ushinzwe kurasa ku duce twa Isiraheli no kugirira nabi abasirikare b’iki gihugu.”

Hezbollah, umutwe wa politiki na gisirikare ushyigikiwe na Irani, watangiye kugaba ibitero kuri Isiraheli mu ntangiriro za Werurwe wihimura  ku bitero Isiraheli yafatanyijemo na Amerika kugaba kuri Irani.

Nubwo hari amasezerano y’agahenge, Isiraheli na Hezbollah bacishamo bakarasana bashinjanya kutubahiriza ayo masezerano.

Ibitero byinshi bya Isiraheli byibasiye Amajyepfo ya Libani, mu gihe Hezbollah yakomeje kugaba ibitero bya rockets na drones ku ngabo za Isiraheli muri Libani no mu Majyaruguru ya Isiraheli.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *