Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB ruvuga ko imibare y’amafaranga igihugu kinjiye avuye mu basura pariki, atubutse ari ayishyuwe n’abasura iy’ibirunga.
Mu mwaka wa 2025, Pariki z’Igihugu z’u Rwanda zakiriye abantu 155,394, zinjiza miliyoni $40.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo yinjije menshi angana na miliyoni $ 35.8 ni ukuvuga hafi 88% y’amafaranga yose Pariki z’igihugu zinjije.
Muri icyo gihe, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo yagize ubwiyongere bwihuse cyane mu mubare w’abayisuye bitewe n’ibikorwa bishya by’ubukerarugendo byayishyizweho, birimo zipline n’umukino wo kunyura ku migozi (rope course).
Naho Pariki y’Igihugu y’Akagera ikomeje kwagura no kunoza ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku nyamaswa n’ingendo zo gusura inyamaswa (safari).
Gusura Pariki z’igihugu bikorwa n’Abanyarwanda ubwabo byiyongereyeho 8.1%, bigera ku barenga 59,000 mu 2025, bikagaragaza ko Abanyarwanda barushaho kumenya no guha agaciro umutungo kamere w’igihugu cyabo ndetse bikanabafasha gukomeza kugira umubare mwiza w’abasura ahantu hakomye.
Muri uwo mwaka kandi u Rwanda rwakiriye inama n’ibikorwa mpuzamahanga n’iby’akarere 165, byitabirwa n’abantu barenga 61,000.
Hagati aho mu kiganiro abayobozi ba RDB bahaye itangazamakuru cyagarukaga ku muhango wo kwita izina uteganyijwe mu minsi mike iri imbere, hazitwa abana bazo 22.
U Rwanda ruvuga ko ibi byose bikorwa mu kubungabunga ingagi zo mu misozi no guteza imbere imibereho y’abaturage baturiye pariki zibamo.
Kuva ku nshuro ya mbere yo Kwita Izina yabaye mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi zo mu misozi 438.
Buri zina ryahawe ingagi rikaba rihinduka igice cy’umurage w’u Rwanda wo kubungabunga ibidukikije n’inyamaswa by’umwihariko.
Kugeza ubu, amafaranga arenga miliyari Frw 23, angana hafi na miliyoni $16, amaze gushorwa mu mishinga igera 1,300 igamije guteza imbere abaturage baturiye pariki z’igihugu.
Iyi mishinga irimo kubaka no guteza imbere amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwa remezo by’amazi, imishinga ibungabunga imibereho n’iterambere ry’ingo, ndetse n’ibindi bikorwa by’ibanze abaturage bakenera.
Ubwiyongere bw’ubukerarugendo mu Rwanda ntibugarukira gusa ku bukerarugendo bushingiye kuri za pariki.
Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwagize umusaruro ukomeye mu 2025, aho bwinjije amafaranga angana na miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika, akaba ari yo menshi u Rwanda rwari rwinjije mu bukerarugendo kugeza icyo gihe.
Aya mafaranga yiyongereye avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari yari yinjijwe mu 2024.
Ibi byashyigikiwe n’abakerarugendo bagera kuri miliyoni 1.49, umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje.
RDB itangaza ko mu mwaka wa 2025, urwego rw’inama, amateraniro, ibiganiro n’ibikorwa mpuzamahanga (Meetings, Incentives, Conferences and Events – MICE) rwinjije miliyoni $ 94.7, amafaranga yiyongereyeho 11.8% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

