Abamotari bagera kuri 70 bahisemo ko kimwe cya kabiri cy’amafaranga bakoreye ku munsi gikurwa kuri verisoma(versément) akegeranywa agahabwa umugore wa mugenzi wabo witabye Imana vuba aha azize impanuka yabereye i Kanombe.
Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Runda, mu Kagari ka Gihara muri Kamonyi akaba yasize umugore, ari nawe abo bamotari basanzwe bakorana n’ikigo SPARK Systems bashyiriye iyo nkunga yo kumufata mu mugongo.
Ku italiki 04, Kanama(8) 2026 nibwo Bimenyimana Zérubabel yagonganiye n’undi mumotari i Kanombe bombi barapfa.

Bagenzi be bakimara kubimenyeshwa n’ubuyobozi bwabo, byarababaje biyemeza kuzashaka umunsi bagasura kandi bagafata mu mugongo abasigaye cyane cyane umugore wa nyakwigendera.
Benshi bakorana na kiriya kigo gisanzwe gikora gahunda zishingiye ku ikoranabuhanga, baraye bahuriye mu rugo rwa Bimenyimana Zérubabel baza bayobowe na Byamungu Innocent ushinzwe umutekano w’ibinyabiziga muri SPARK Systems.
Umwe muri bo ati: “Twihanganishije umuryango we, niwihangane. Turashima ubuyobozi bwacu bwadufashije gutegura iki gikorwa, ibibazo bya mugenzi wacu tubifata nk’ibyacu. Ibi byerekana urukundo.”
Umwe mu bakobwa babiri b’abamotari bari baje muri iki gikorwa witwa Brigitte nawe avuga ko kwitanaho hagati y’abamotari bikwiye kuba urugero kuri benshi.

Avuga ko nta handi yabibonye uretse mu kigo akorana nacyo, akemeza ko kuba baratanze ayo mafaranga bitari mu buryo bwo kwiyerekana ahubwo ari umutima wa kimuntu.
Ati: “Iki ni igikorwa cyiza ugereranyije n’ibyo duhurira nabyo mu muhanda. Ibi biba bigaragaje ubucuti bukomeye. Uru rukundo tuba dusanzwe turufite ariko ibi biba byerekana uko muri rusange dukwiye kubana n’abandi.”
Avuga ko gutabarana bikwiye kuba uburyo bwo kuzirikana ko buri wese yahura n’urupfu abo asize bagatabarwa n’abo nawe yabaniye neza.
Byamungu Innocent ushinzwe ubugenzuzi muri SPARK Systems yabwiye Taarifa Rwanda ko kuba batabaye umugore w’umufatanyabikorwa wabo bishingiye ku kamaro bamuhaye kurusha aka moto yabo yakoreshaga.
Ati: “Twagize igihombo cyo gutakaza umunyamuryango wacu. Kuva mu kwezi kwa Kane dutangira gutanga moto nibwo bwa mbere byari bitubayeho. Iyi mpanuka yabaye ku italiki 04 Kanama(8). Kuba tutarahise dutabara ni uko inkuru twayimenye hashize iminsi ibiri bamaze gushyingura. Nyuma twateguye gahunda yo kuzaza gufata mu mugongo uyu muryango.”
Nawe avuga ko kuba baje gufata mu mugongo uwo muryango bishingiye k’ukuba bakorana nk’abafatanyabikorwa, aho gukorana nk’abamotari bakora bishyura buri munsi.
Hagati aho, avuga ko moto baha abaza babagana ziba zishingiwe kuri byose, icyo mu Gifaransa bita ‘assurance tous risques’.
Ubwishingizi nk’ubu ntibureba moto gusa, ahubwo bwishingira motari n’uwo atwaye.
Niyo mpamvu Byamungu avuga ko ushinzwe amategeko n’ibirebana n’ubwishingizi azahita yinjira mu idosiye yo kureba icyo ubwishingizi buzishyura umugore wa nyakwigendera.

Ati: “Ikigiye gukurikira ni gahunda ya Assurance kuko igiye gukora ibyayo kuko dufite ubwishingizi burenze ubw’ibindi binyabiziga biri mu muhanda. Umukozi wacu agiye kureba ibyo amategeko avuga, haba ku motari wacu twatakaje, yaba ku kinyabiziga cyacu cyangiritse.”
Kuva muri Mata(4), kugeza muri Kanama(8) 2026 ikigo SPARK Systems kimaze gutaha moto 1400 zikorera mu mujyi wa Kigali.
Umugore wa nyakwigendera yashimye abaje kubatabara, avuga ko kubura umugabo we bitazamuva ku mutima.
Mu ijambo yavuze, wabonaga ko afite umutima ukomeye kandi ushima abaje kumutabara.

