Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Mbere tariki 11, Gicurasi, 2026 Imitwe yombi y’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda iragezwaho imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027.
Yo hamwe n’ingamba ziciriritse zigamije kuzahura ubukungu bw’u Rwanda barabigezwaho na Minisitiri w’imari n’igenamigambo Yusuf Murangwa.
Saa cyenda z’amanywa ku isaha y’i Kigali( haba ari saa saaba ku isaha mpuzamahanga, GMT) nibwo Murangwa araba atangiye gutanga ibisobanuro kuri iyo mbanzirizamushinga iri butangwe mu gihe u Rwanda ruri mu ihurizo ryo gukoresha neza amafaranga rufite.
Kurondereza amafaranga ni ngombwa ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku nyanja, ntikigire umutungo mwinshi wa petelori na gazi ndetse n’amabuye y’agaciro akaba ataraba menshi cyane n’ubwo gikomeje kuvumbura amwe n’amwe.
Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, izwi nka Budget Framework Paper (BFP) ni inyandiko ya gihanga igaragaza uburyo Leta iteganya kubona no gukoresha umutungo, hashingiwe ku ntego z’iterambere ry’igihugu, gahunda za Guverinoma ndetse n’ibikenewe by’ibanze by’abaturage.
Inagaragaza ibyihutirwa bizashyirwamo imbaraga harimo guteza imbere ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima, guteza imbere ikoranabuhanga, ubuhinzi, guhanga imirimo ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Ingamba zo mu gihe giciriritse ziteganywa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ngo zifashe igihugu kugira icyerekezo gihamye mu micungire y’umutungo wa Leta, kurushaho kunoza imikoreshereze y’ingengo y’imari no gukomeza guteza imbere ubukungu mu buryo burambye.
Ni inama zifite akamaro gakomeye kuko zigena uburyo ibikorwa byinshi bya Leta bizashyirwa mu bikorwa mu myaka iri imbere cyane cyane izikubiye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, National Strategies of Transformation, NST 2, bityo bikarushaho kuzamura iterambere by’Abanyarwanda bose.
Mu kubisobanura, Minisitiri w’imari n’igenamigambi abwira Abadepite n’Abasenateri ingamba zo mu gihe giciriritse zigamije kuyobora gahunda za Leta mu bukungu kuva mu mwaka wa 2026/2027 kugeza mu wa 2028/2029 ubwo hazatangazwa indi gahunda nk’iyi.
Nyuma abagize Inteko Ishinga Amategeko basesengura iyo mbanzirizamushinga kugira ngo barebe niba ingengo y’imari iteganyijwe ihuye n’ibikenewe mu gihugu ndetse n’intego z’iterambere rirambye.
Nyuma yo kumva uko intumwa ya Guverinoma iba yabisobanuye, batanga ibitekerezo n’inama zafasha kunoza iyo gahunda mbere y’uko ishyikirizwa inzego zibifitiye ububasha ngo yemezwe burundu.
Minisitiri Murangwa Yusuf aherutse kubwira abitabiriye Inama yavugiweho uko urwego rw’imari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rwifashe yari yateguwe n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, ko u Rwanda rwagerageje kwitwara neza kuva COVID-19 yajegeza isi.
Yavuze ko ingamba rwafashe mu gukubungabunga ifaranga ngo ridata agaciro bikabije ndetse rugakurikiranira hafi kuzamuka kw’ibiciro, byatumye rukomeza kwihagararaho.
Icyakora, avuga ko bikwiye ko ku byerekeye ibikomoka kuri petelori hari ingamba zigomba gukomeza kwitabwaho zirimo kwirinda ko bibura burundu ku isoko ry’u Rwanda kandi ifumbire ikenewe ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi udatuba, ikomeze iboneke binyuze mu nzira zinyuranye.
Uko ni ko na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibiteganya, yirinda ko igihugu cyabura amasoko yo hanze cyari gifite yiganjemo ayo kigurishamo amabuye y’agaciro, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’ibihugu Rwandair ikoreramo ingendo.

