Major General Emmy Ruvusha uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique yaganiriye n’umugaba w’ingabo z’iki gihugu ku zindi ngamba zikwiye mu guhashya abahakorera iterabwoba.
Hari mu nama ya 12 y’umutekano ihuriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique yaraye ibaye kuri wa Gatandatu tariki 1, Gashyantare, 2025 ibera i Pemba.
Uruhande rwa Mozambique rwari ruyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo witwa Admiral Joaquim Mangrasse.
Abayitabiriye basobanuriwe uko umutekano uhagaze kugeza ubu n’ibikorwa bijyanye n’inshingano zihuriweho n’impande zombi, ndetse bashimangiye ko hari intambwe imaze guterwa mu gusubiza abaturage mu buzima busanzwe.
Nubwo hari ibyakozwe ngo abakora iterabwoba bahashywe, abayobozi b’inzego z’umutekano bavuga ko hakiri ibisigisigi by’abo bagizi ba nabi bikwiye kurandurwa.
Maj Gen Ruvusha yashimangiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zifite ubushake bwo kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byo kugaba ibitero kuri abo bagikora ibikorwa by’iterabwoba.
Yemeza ko ari ngombwa gusenya ibisigisigi byabo bikigaragara bityo hakaboneka umutekano urambye.
Nyuma y’ibyo biganiro hakurikiyeho gusinya amasezerano yo gukomeza gukorana ngo iyo mitwe ihashywe burundu, Cabo Delgado itekane birambye.