Minisanté Irasaba MINECOFFIN Kuzirikana Umushahara Wa Muganga

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Dr. Sabin Nsanzimana uyobora Minisanté. Ifoto@Oncodaily

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora Minisiteri y’ubuzima yabwiye Abadepite ko Guverinoma yamaze kwitegura kuzakira abaganga bashya bazaba baje kunganira abasanzwe, kandi ngo bazongererwe n’umushahara.

Mu mwaka wa 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Dr. Ivan Butera yabwiriye itangazamakuru muri Kigali Convention Center ko kuva icyo gihe kugeza muri 2027( ni ukuvuga imyaka ine) Guverinoma izaba iri muri gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga.

Ni gahunda yagizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima barimo n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Kaminuza ya Butaro yitwa University of Global Health Equity n’abandi.

Kubera ko imyaka ine izarangirana na 2027, Minisiteri y’Ubuzima yateguje Guverinoma ko imishahara izahemba abize muri iyi gahunda guhera icyo gihe igomba kuba ihari.

Mu kiganiro Nsanzimana yagejeje ku Badepite bagize Komisiyo y’Imari n’umutungo bya Leta kuri uyu wa Gatanu yababwiye ko iriya gahunda iri gutanga ibyo yari yitezweho kuko, nko mu baganga bavura indwara z’abagore, muri iki gihe(2026) hasohoka abantu 161 mu gihe mbere hasohokaga 25.

Bivuze ko abasohoka muri iki gihe bikubye inshuro umunani ugereranyije n’uko byari bimeze mbere y’iyo gahunda bise ‘4 gukuba 4′( ni ukuvuga abaganga bikubye kane mu myaka ine).

Gusa Minisanté ivuga ko abarwayi bakiri benshi cyane ugeranyije n’abagomba kubavura.

Dr. Sabin Nsanzimana ati: “Akazi karahari kandi ni kenshi mu mavuriro, abarwayi barahari ariko abaganga ni bake.”

Bitewe n’uko abaganga bazarangiza amasomo yabo umwaka utaha bazafashwa kubona akazi, Minisitiri w’ubuzima yateguje Guverinoma( nawe ni  umwe mubayigize) ko ikwiye gutegura amafaranga y’imishahara yabo, akaba ahari hakiri kare.

Yabwiraga mugenzi we ushinzwe imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa ngo mu gutegura ingengo y’imari ya 2026/2027, azazirikane icyo kintu.

Murangwa mu ntangiriro z’iki Cyumweru yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’iyo ngengo y’imari kugira ngo ibanze iganirweho, inozwe mbere yo guherwaho hakorwa umushinga w’ingengo y’imari nawo ubanza kuganirwaho mbere yo kuba ingengo y’imari nyirizina.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsengimana yabwiye Abadepite ko nubwo kongera umubare w’abaganga ari igisubizo mu rwego rw’ubuzima, ku rundi ruhande ari ngombwa ko hategurwa hakiri kare uko bazahembwa kugira ngo batazaza bakabura amafaranga bikabatera kwigira mu yindi mirimo.

Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Nyakanga 2023 niyo yemerejwemo gahunda ya 4×4 igamije gukuba inshuro enye umubare w’abakozi n’abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine.

Abadepite babwiye Minisanté ko mu byo iteganyiriza abo baganga, hagomba no kurizikanwa agahimbazamusyi kabo.

Depite Gloriose Mukamwiza ati: “ Hari ikinyuranyo mu mitangire y’agahimbazamusyi no kuba gahindagurika mu bitaro bitandukanye ugasanga abakozi bahora bagenda, bakajya gushakira umugati ahandi.”

Yasabye Inteko Ishinga Amategeko kuzafatanya na Minisiteri y’ubuzima bakegera ibitaro bakabisaba( byanarimba bakabitegeka) kuringaniza imitangire y’agahimbazamusyi mu baganga banganya impamyabumenyi n’uburambe mu kazi.

Mukamwiza avuga ko ubwo basuraga amavuriro, hari benshi mu bayakoramo bakibagejejeho; asaba abari aho guhuza imbaraga kigashakirwa umuti kuko uwo muti uramutse ubonetse, wagira uruhare rufatika mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *