Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, Imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta mu mwaka wa 2026/2027 izashingirwaho hakorwa ingengo itaha.
Mbere yo kuvuga muri rusange uko Guverinoma ibiteganya, Murangwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwihagazeho kuko umwaka wa 2025 warangiye bukuze ku kigero cya 9.4%, bikaba mbere byari biri kuri 7%.
Mu byo yavuze biteganyijwe mu nzego zitandukanye, Murangwa yavuze ko mu guhanga imirimo mu rubyiruko bazareba uko byagerwaho binyuze mu kongera abashoramari mu gushyiraho inganda, kongera ibikorerwa mu Rwanda bigize Made in Rwanda, gushyira imbaga mu kubaka no gukora kw’icyanya cya Innnovation City, kuzamura ubukeragugero bwo kwakira inama, ubucukuzi bushyize bwa kinyamwuga, kwimenyereza imyuga mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.
Hazashyirwaho kandi imishinga ikoresha abakozi benshi icyarimwe, guhuza za SAACCO, kwagura ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bireba z’ikoranabunanga mu butabera bita e-services, bukajya mu buhinzi no muri gahunda zo kurengera imibereho myiza y’abaturage.
Mu kubungabunga iibidukikije mu buryo burambye, Guverinoma irateganya kurangiza gutunganya ibishanga byo muri Kigali, gusazura amashyamba n’ibyogogo, kubungabunga ibidukikije mu bice bizagurirwamo pariki y’ibirunga, kugura ibikoresho bya Meteo Rwanda bigezwe binyuze mu kugura ibikoresho bya radar, kuhira imyaka iyo za Muvumba n’ahandi.
Mu burezi hazibandwa mu kongera ireme binyuze mu gushyira mu myanya abarimu bashya mu myanya, gushyiraho ibikoresho mu byiciro byose by’uburezi, kongera imbaraga mu kugaburira abana ku ishuri, kubaka no gutanga ibikoresho mu mashuri abanza no kubikora mu mashuri y’ubumenyi ngiro no kurangiza kubaka ibigo by’ubushakashatsi mu mashuri.
Mu buzima, hazagurwa ibitaro bya Muhororo na Ruhengeri na Kibagabaga cyane mu rwego rwo kuvura ababyeyi, gukomeza kurwanya igwingira ry’abana mu kugabanya bigaragara abafite imirire mibi bakiri kare mu bana no mu bagore bonsa.
Hazitabwa kandi ku bwisungane bwa Mutuelle de Santé
Mu mibereho myiza hazatangwa ubufashwa bwa VUP binyuze mu nguzanyo, kunoza imikorere ya ‘Sisiteme Imibereho’ binyuze mu guhitamo imiryango itishoboye kurusha indi, no gukura abaturage ahantu hateje akaga basanzwe batuye.
Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ko kandi ko mu gihe kiri imbere muri siporo hazashyigikirwa abafite impano hibandwa ku bakiri bato, no kubategurura amarushanwa mpuzamahanga abongerera ubumenyi n’ubushobozi.
Mu guteza imbere urubyiruko hazashyirwaho gahunda ihuriweho yo kurubasha kugera ku mari no guhanga ibishya no kongera imbaraga muri Art Rwanda Ubuhanzi, Youth Konnect n’ibindi.
Mu guteza imbere umuryango hazibanzwa Umugoroba w’Umuryango no muri gahunda y’Inshuti z’Umuryango no guhindura imyumvire ku bwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ndetse no kwita ku bahuye n’ihungabana ryatewe n’ihohoterwa.
Mu gushimangira ubutabera, Guverinoma izibanda mu gukomeza kongerera ubushobozi inzego zose z’ubutabera, guteza imbere uruhare rwazo no kunoza ubushinjacyaha bishingiye mu kunoza imishakire n’imisesengurire y’ibimenyetso bya gihanga.
Hazashyirwa imbaraga kandi mu guteza imbere ubuhuza no kugabanya imanza zimara igihe zidaciwe.
Mu bubanyi n’amahanga hazibandwa k’uguteza imbere ubutwererane no gushyigikira ibikorwa by’ububanyi n’amahanga no kuzamura uruhare Abanyarwanda baba mu mahanga bagira mu guteza imbere igihugu cyabo.
Mu miyoborere myiza hazibandwa ku ihame ryo gutanga imiyiborere myiza no mu gutegura amatora y’inzego z’ibanze.
Ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa, Guverinoma- binyuze muri Minisitiri Murangwa- ivuga ko hazashyigikirwa ibikorwa by’itorero, gushimangira no guteza imbere ikinyarwanda no gukomera ku ndangagaciro z’umuco no guhangana n’ihakana rya Jenoside bigakorwa binyuze mu bukangurambaga mu mashuri no mu baturage muri rusange.
Mu gucunga neza umutungo rusange w’abaturage, hazibandwa ku mavugurura agamije konoza itangwa ry’ibarurishamibare ryizewe n’igenamigambi no gufata ibyemezo.
Mu kurangiza imbwirwaruhame ye, Minisitiri Yusuf Murangwa avuga ko iyi mbanzirizamushinga iteguwe mu gihe ubukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda by’umwihariko, butameze neza.
Intambara ya Irani na Amerika iri mu byatumye lisansi, gazi n’ifumbire kandi ngo izo mbogamizi zitaweho mu gutegura iyo mbanzirizamushinga nayo ibanziriza ingengo y’imari.
Nyuma yo kubyumva, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’AAbadepite Gerturde Kazarwa, yavuze ko Sena izashyikirizwa n’Umutwe w’Abadepite ibitekerezo kuri iyo mbanzirizamushinga mbere y’uko uwo mutwe ugeza kuri Guverinoma uko wabyemeje.

