Ibyo Wakwigira Kuri Dangote Mu Kwitangira Umurimo

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Umukire wa mbere muri Afurika, Umunya Nigeria Aliko Dangote avuga ko kugira ngo akore akazi ke neza, bimusaba kugakunda, akareka kugafata nk’akazi gasanzwe.

Ati: “Iyo nza kugakora ngafata nk’akazi gasanzwe, ntabwo mba narageze ku byo nagezeho.”

Ni akazi avuga ko kamutwaye umutima k’uburyo bimusaba ko azinduka saa kumi n’imwe za buri gitondo agakora siporo muri Gym, yarangiza akabona kujya mu kazi.

Dangote avuga ko aryama hagati ya saa tanu na saa sita z’ijoro akabyuka saa kumi n’imwe za buri gitondo, ahagana saa mbili akaba arangije siporo ubundi akajya mu biro gukora.

Ati: “Iyo ngeze mu kazi nkorana imbaraga n’ubwitange nk’ibisanzwe biranga umukozi uwo ari we wese.”

Aliko Dangote ubu afite imyaka 69 y’amavuko, yemeza ko gukorana umwete no kudahuzagurika mu myitwarire biri mu bituma agera ku ntego ze.

Mu butumwa yacishije kuri X binyuze muri videwo yahaye uwitwa Nicola, Aliko Dangote yavuze ko ubwo yatangiraga iby’inganda, yagurishije inzu ebyiri yari afite muri Amerika, n’indi imwe mu Bwongereza.

Ati: “Nahisemo kujya muri Nigeria ngakora nshyize umutima hamwe.”

Asanga ubuzima bwo kutagira inzu nyinshi mu bihugu bikize byaramurinze umugogoro wo kuzitaho no guhora yishyuza abazikodesha, akameza ko ubuzima abayemo muri iki gihe bworoshye.

Aho agiye hose, akoresha hoteli akishyura akagenda.

Ati: “Ibyo bindinda abahora bampamagara ngo itiyo yo mu nzu yapfuye, ngo nishyure ayo kuyisana, ngo byagenze gutya na gutya…”

Mu mikorere ye, umukire wa mbere muri Afurika avuga ko ahorana icyerekezo aba agamije kugeraho, akemeza ko atajya akorera mu kajagari.

Muri iki gihe, avuga ko afite icyo yise Vision 2030 kandi akemeza ko kizagerwaho uko cyagenwe.

Aliko Dangote ni umushoramari uzwi cyane muri Nigeria.

Yavutse ku itariki 10 Mata(4) 1957 mu mujyi wa Kano, mu muryango w’abacuruzi bafite ubukire n’amateka mu bucuruzi, bivuze ko yakuriye mu muryango ukunda ubucuruzi.

Se yari umucuruzi, ariko nyuma yo gupfa Aliko yarezwe ahanini na Sekuru Sanusi Dantata, wari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Nigeria icyo gihe.

Byatumye Dangote atangira gucuruza akiri muto, akajya agurisha ibintu akunguka make make.

Yize amashuri  muri Nigeria, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’ubucuruzi muri kaminuza ya Al-Azhar i Cairo mu Misiri.

Mu mwaka wa 1977, yatangiye isosiyete ye yitwa Dangote Group, abifashijwemo n’inguzanyo yakuye mu muryango we, atangira acuruza isukari, umuceri na sima.

Nyuma yaje kwagura ibikorwa bye kugeza ashinze inganda zikora sima, isukari, ifu, amavuta, n’ibindi bicuruzwa byinshi.

Kimwe mu bikorwa byamugize icyamamare cyane ni Dangote Cement, ubu ikaba ari imwe mu nganda nini za sima muri Afurika.

Yubatse kandi uruganda runini rutunganya peteroli rwitwa Dangote Refinery ruherereye muri Lagos muri Nigeria.

Ni rumwe mu nganda nini cyane muri Afurika mu gutunganya peteroli.

Mu myaka myinshi, Aliko Dangote yaje kenshi mu baherwe bo muri Afurika nk’uko bitangazwa na Forbes, ikinyamakuru cy’Abanyamerika gitanga amakuru ku baherwe banini kurusha abandi ku isi no ku migabane inyuranye.

Afite umuryango witwa Aliko Dangote Foundation ukora ibikorwa byo gufasha uburezi, ubuzima, kurwanya inzara no guteza imbere imibereho myiza muri Afurika.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *