Ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na IsIraheli byinjiye mu ntambara na Irani bifite umugambi wo gusimbuza ubuyobozi bw’iki gihugu uwahoze ari Perezida wayo Mahmoud Ahmadinejad.
Ikinyamakuru cyavuze ko, gishingiye ku makuru cyahawe na bamwe mu bayobozi ba Amerika bari bazi neza uwo “mugambi ukomeye kandi uteye ubwoba”, ibyo ibihugu byombi byari biteze, bitakunze uko byabiteganyaga kuko Ahmadinejad yaburiwe irengero.
Nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, Perezida wa Amerika Donald Trump ngo yavuze ko byaba byiza Irani iyobowe n’“umuntu uturuka imbere mu gihugu” nk’uko The New York Times yabitangaje.
Iki kinyamakuru kirakomeza kiti: “Nubwo yari amaze igihe atavuga rumwe n’abayobozi b’ubutegetsi bwa Irani kandi akaba yarashyizweho ijisho rikomeye n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, yari azwi cyane mu gihe yari Perezida hagati ya 2005 na 2013 kubera amagambo ye yo ‘guhanagura Isiraheli ku ikarita y’isi’.
Yari ashyigikiye bikomeye gahunda ya Irani yo gukora intwaro za kirimbuzi, akaba umuntu wanengaga Amerika kandi azwiho gukoresha ingufu mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Ariko kandi, The New York Times yavuze ko mu kiganiro Ahmadinejad yatanze mu 2019 yashimye Perezida Trump kandi agaragaza ko ashaka ko Irani na Amerika byiyunga.
Icyo gihe Ahmadinejad yaravuze ati: “Trump ni umuntu ukora ibifatika, ni umucuruzi kandi ushoboye kubara inyungu n’ibihombo byava mu gufata icyemezo. Turamubwira tuti: reka turebere hamwe inyungu z’igihe kirekire ku bihugu byacu byombi kandi twe kureba ibintu mu gihe gito gusa.”
Times yavuze ko Trump yari yishimiye uburyo ibikorwa bya gisirikare byihariye byashimuse Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro byagenze neza, ndetse n’uko Delcy Rodriguez wasimbuye Maduro by’agateganyo yemeye gukorana nawe bityo akizera ko uburyo nk’ubwo bwashobokaga no gukoreshwa muri Irani.
Icyaje gukoma mu nkokora umugambi wa Washington na Yeruzalemu ni uko Ahmadinejad yakomerekeye mu bitero bya mbere byagabwe kuri Irani.
Abayobozi ba Amerika babwiye Times ko Ahmadinejad yarokotse icyo gitero, ariko nyuma, yahinduye ibitekerezo ku mugambi wo guhindura ubutegetsi, kandi kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka mu ruhame.
Abanyamerika bizeraga ko Ahmadinejad ashobora kuyobora igihugu kandi afite ubushobozi bwo gucunga “ibibazo bya politiki, imibereho n’igisirikare bya Irani.
Ariko nubwo Ahmadinejad yashoboye kuva mu gifungo cyo kuguma iwe nubwo yari yakomeretse, iki kinyamakuru cyavuze ko yaje gutakariza icyizere umugambi wo guhindura ubutegetsi maze areka gukomeza kuwushyigikira.
Ahmadinejad, wabaye Perezida hagati ya 2003 na 2013, yagiye arushaho kutavuga rumwe n’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.
Times yagize iti: “Ahmadinejad yakomeje gushyamirana n’abayobozi b’ubutegetsi, abashinja ruswa, kandi hakomeje kuvugwa amakuru atandukanye ku bijyanye n’ubudahemuka bwe.”
Yangiwe kenshi kwiyamamariza amatora ya Perezida, bamwe mu bafasha be barafungwa.
Indi ngingo yavugwaga ku mubano we n’ubutegetsi bwa Teheran ni uko yageze aho akorana neza nabwo, hakaba n’abamushinjaga kunekera Isiraheli.
The Jerusalem Post nayo yanditse ko amakuru y’uko Ahmedinejad yari muri gahunda yo gufashwa kuyobora Irani yayigezeho.

