Hafi ibintu byose mu ishyaka CNDD-FDD byamaze kujya ku murongo kugira ngo Evariste Ndayishimiye azongere yiyamamarize indi manda yo kuyoboora u Burundi. Mu gihe hasigaye umwaka ngo amatora abe, ese abatavuga rumwe nawe bazashobora kumutsinda?
CNDD-FDD iherutse kumwemeza nk’umukandida uzayihagararira mu kwiyamamariza kongera kuyobora igihugu kandi ibi byamuhaye umwanya wo kugaragaza gahunda ye mu gihe azaba yatowe.
Mu ijambo rye, yagaragaje iby’ingenzi azibandaho birimo: umutekano n’ituze by’igihugu, guteza imbere ubutabera, gushimangira imiyoborere myiza n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage, ndetse no kuvugurura inzego z’ubukungu n’imibereho myiza ari zo ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’uburezi.
Gahunda ya Ndayishimiye igaragaramo umurongo wo gukomeza ituze, iterambere ryiyongera buhoro buhoro n’ubwisanzure mu bukungu.
Abo bavuga ko kuba yatoranyijwe hakiri kare bishobora kugabanya amakimbirane mu ishyaka rye, kuko hari n’abandi baba bumva ari bo barihagararira.
Icyakora aho yemerejwe ko ari we, bisa n’aho byatumye impaka n’umwuka wo guhanganira uwo mwanya byari bimaze iminsi bihwihwiswa muri iri shyaka, bihosha.
Abakurikirana ibibera imbere muri ryo, bavuga ko muri iki gihe, ibi byerekana ko hari ukuvuga rumwe muri CNDD-FDD, bikerekana icyizere ku mukandida umwe no kwirinda impinduka zatungurana muri politiki y’u Burundi.
Ikindi ni uko biha Ndayishimiye uburyo bwiza bwo guca intege abatavuga rumwe nawe nk’uko umusesenguzi muri Politi y’u Burundi witwa Léandre Sikuyavuga yabibwiye ikinyamakuru Burundi Iwacu.
Abanenga Ndayishimiye bo bavuga ko gahunda ye ari rusange cyane, ko idafite imibare ifatika ntigire n’ingengabihe cyangwa ibipimo byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa byayo.
Banenga kandi ko politiki ye ikumira bamwe kandi ntihe inzego ubwigenge zikeneye ngo zikore neza mu nyungu z’Abarundi bose.
Sikuyavuga yemeza ko hari intiti z’Abarundi zibaza niba gutangaza kandidatire ya Ndayishimiye hakiri kare bidashobora gutuma ibikorwa bya Leta (haba mu mafaranga cyangwa mu mikorere y’inzego) bikoreshwa mu gutegura ukwiyamamaza kwe na mbere y’uko igihe cyabyo nyirizina kigera.
Bagaruka no ku ngingo ya 105 y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ivuga ko Perezida uri k’ubutegetsi iyo yongeye kwiyamamaza, adashobora gusesa Inteko Ishinga Amategeko.
Nk’uko umwe mu basesenguzi ba politiki abivuga, gutangaza umukandida hakiri kare si ibintu bidasanzwe mu bihugu bifite amashyaka akomeye ari k’ubutegetsi.
Ibi bishingira ku mpamvu eshatu z’ingenzi: kugenzura neza ishyaka, kubona inyungu mu guhangana n’abatavuga rumwe na Leta badakomeye no gutegura intsinzi buhoro buhoro.
Ingingo ya mbere y’Itegeko Nshinga ry’u Burundi ivuga ko u Burundi ari Repubulika ishingiye kuri demokarasi.
Mu mahame ya demokarasi, hagomba kubaho abatavuga rumwe na Leta kugira ngo bayikeburre mu gihe yaba igiye gutandukira.
Ariko se ko aba batavuga rumwe na Leta y’u Burundi basa n’abacitse intege kandi batatanye, ubundi bafite iyihe gahunda ifatika baha abaturage y’ibyo bazabakorera nibaramuka babatoye?
Abatavuga rumwe na Leta bagaragara gusa mu bihe by’amatora ariko mu bindi bihe bigize ubuzima bwa politiki y’u Burundi bakicecekera.
Ibi ariko, nk’uko Léandre Sikuyavuga abyemeza, ntibikwiye ahubwo igikwiye ni uko abo banyapolitiki bagomba guhora mu kibuga cya politiki y’u Burundi, bakerekana ko hari icyo bashoboye.
Bagomba kuba imbaraga zihoraho, zigaragara kandi zifite umumaro buri munsi, bakava ku mitekerereze yo kwibanda ku matora gusa ahubwo bakajya ku gutanga umusanzu uhoraho mu miyoborere y’igihugu.
Ntibakwiye kwibaza uko bazatsinda mu mwaka wa 2027 gusa, ahubwo bakwiye gutekereza uko bagira ijambo buri munsi mu buzima bw’igihugu.
Bitewe n’uko batari k’ubutegetsi, bakwiye gukurikirana no kugenzura ibikorwa bya Leta, kurengera abaturage no gutanga ibitekerezo byubaka, gusa ubu banengwa ko badakunze kumvikana bavuga ku bibazo byugarije abaturage nko kuzamuka kw’ibiciro, ibura ry’ibicuruzwa cyangwa ibyemezo bya Leta.
Abarundi bategereje kubona ko uruhande rw’abatavuga rumwe na Leta rufite gahunda ifatika, isobanutse kandi yizewe—ifite icyerekezo cyumvikana, igaragaza ibyo bashyira imbere n’ingamba zifatika zo kubigeraho.
Abahanga muri politiki y’u Burundi bavuga ko ishyaka riyoboye iki gihugu ryamaze gushinga imizi bityo ko kurivana k’ubutegetsi ari ihurizo rikomeye cyane ku batavuga rumwe naryo.

