Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu ryahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Iryo huriro bise C64 rihuriyemo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Delly Sesanga, Jean-Marc Kabund na Matata Ponyo.
Ibyo ryakoze birerekana ubushobozi bwaryo mu gukangurira abaturage kurishyigikira mu kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ku ruhande rw’ubutegetsi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bwatangaje ko nubwo hari aho abaturage batitabiriye ibikorwa bya buri munsi, bizeye ko ubuzima buri buze gusubira ku murongo.
Umwe mu bayobozi b’ishyaka rya UDPS yatangaje ko nta myigaragambyo bateganya gukora yo kuburizamo iyateguwe na C64, ariko ngo bakomeza kuba maso kugira ngo ibikorwa bisanzwe by’ubuzima bikomeze, abaturage bajye ku kazi nk’ibisanzwe.
Ubutegetsi bwasabye abakozi ba Leta kujya ku kazi, bunabibutsa inshingano zabo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasohoye itangazo ribibutsa “kutabogama mu bya politiki ku bakozi ba Leta ndetse n’inshingano yo kugerera ku kazi ku gihe.”

