Perezida Paul Kagame yasimbuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo, uw’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
By’umwihariko, Kajangwe Antoine Marie, yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Prudence Sebahizi wari uherutse gutangaza Politiki y’inganda yo guhera mu mwaka wa 2024 kuzageza muwa 2034.
Kajangwe yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, uwo mwanya akaba yawusimbuweho na Tuyishimire Chantal.
Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Dr Jimmy Gasore wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Muri iyi Minisiteri kandi, Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien bagizwe Abanyamabanga ba Leta, umwanya wari uriho Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye utawurambyeho kuko yari amazeho amezi 11.
Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Uwizeye Judith wari Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika yasimbuye Ambasaderi Nkulikiyinka Christine, uyu we ahita agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne.
Nkulikiyinka yari Minisitiri guhera muri Kanama 2024 asimbuye Kayirangwa Fanfan Rwanyindo.
Uwizeye Judith yigeze kuyobora Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo hagati ya 2014-2017 kandi guhera muri Kanama 2017 yagizwe Minisitiri muri Perezidansi.
Perezida Kagame kandi yashyizeho ba Ambasaderi bashya barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake, wagizwe Ambasaderi mu Bushinwa. Karake asimbuye Ambasaderi James Kimonyo.
Maj Gen Bayingana Emmanuel yagizwe Ambasaderi muri Israel, mu gihe Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yagizwe Ambasaderi muri Pologne.
Asimbuye Anastase Shyaka wigeze no kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Abandi bahawe inshingano nshya:
Kanyonga Louise, wari umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ingabo n’abashinzwe Umutekano, Zigama CSS.
Muri RSSB, Kanyonga yasimbuwe na Madamu Umurungi Michelle wari usanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.
Byilingiro Maximilien we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG).
Aje muri REG yayoboraga Uruganda Shema Power Lake Kivu rutanga amashanyarazi ruyavanye muri Gaz Methane yo mu Kivu.

