U Rwanda N’u Bufaransa Byasinyanye Amasezerano Ku Binjira N’Abasohoka

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa François Nkulikiyimfura yasinyanye amasezerano n’abayobozi barimo Laurent Touvet ukora muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Aurélie Royet-Gounin uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda yo gufatanya mu by’abinjira N’Abasohoka

Abo bayobozi bagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ni amasezerano abiri y’ubwumvikane (Mémorandums d’Entente) agamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’abimukira ndetse no korohereza abantu bashakanye cyangwa abashakanye n’abadipolomate n’izindi nzego za Leta zoherejwe gukorera muri buri gihugu.

Aya masezerano yibanda ku ngingo ebyiri z’ingenzi.

Iya mbere ireba ubufatanye mu micungire y’abimukira, harimo guhanahana amakuru, guteza imbere uburyo bwiza bwo kwimuka mu buryo bwemewe n’amategeko, no gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano n’imikorere y’urujya n’uruza rw’abantu hagati y’ibihugu byombi.

Iya kabiri irebana no korohereza abashakanye n’abadipolomatecyangwa izindi ntumwa za Leta gukorera cyangwa gukora ibikorwa by’umwuga mu gihugu barimo, bikabafasha kugira uruhare mu buzima bw’ubukungu n’imibereho y’aho baba.

Muri uwo muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, François Nkulikiyimfura, Laurent Touvet, ndetse na Aurélie Royet-Gounin bagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Bashimangiye kandi ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi gukomeza gukorana mu nzego zitandukanye za dipolomasi, iterambere ry’umutungo w’abaturage, uburezi, n’ubufatanye mu rwego rw’umutekano.

Aya masezerano aje yiyongera ku zindi gahunda n’amasezerano asanzwe ahuza u Rwanda n’u Bufaransa, bikerekana ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere no kwaguka mu nzego zitandukanye zifitiye abaturage akamaro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *