Mperutse kwinjira muri Sudani y’Epfo mvuye muri Uganda. Nahahuriye na byinshi nifuza gusangiza abasomyi ba Taarifa Rwanda.
Ninjiye muri Sudani y’Epfo nciye ku mupaka uri ahitwa Elegu, hari ku wa Kane mu masaha ashyira ay’igicamunsi.
Muri ibyo bihe, Minisiteri y’ubwikorezi muri Uganda yari imaze igihe gito ifunze umuhanda ugana ku kiraro kitwa Karuma Bridge kugira ngo gisanwe, biba ngombwa ko ibinyabiziga byose byari bisanzwe bihaca bijya guca ahitwa Murchison Falls National Park, iyi ikaba Pariki nini kurusha izindi zo muri Uganda.
Kugera yo uvuye kuri icyo kiraro hari intera ya kilometero 3,893.
Guca muri iyi pariki byari uburyo bwiza bwo kwitegereza ibiremwa birimo inyamaswa n’ibiti bigize icyo cyanya gikomye.
Izo nyamaswa zirimo impundu, ibitera, isatura, imbogo, impala n’imparage n’izindi.
Umuhanda wo muri iyo pariki ni ibitaka kandi nta modoka yemerewe kurenza umuvuduko wa kilometero 30 ku isaha.
Aho uciye hose uhasanga ibitera, bimwe byicaye biteruye ibyana byabyo, ibindi biri mu biti aho biba byagiye gushaka imbuto cyangwa ikindi byashyira mu nda.
Iyo ukinjira iri shyamba, utangazwa n’ubunini bwaryo ndetse n’ukuntu rifunganye.
Ibiti by’amoko atandukanye, hagati yabyo birimo ibyatsi, urufunzo, imifatangwe, imikerenke n’ibindi byatsi byinshi…biri mu bigize iri shyamba ryenda kuba inzitane.
Ubwo kandi niko umuyaga uba uhuha hirya no hino, ukaza uvanze n’impumuro gakondo y’igishanga, byose bikabisikana n’amajwi y’inyoni ziririmba izindi ziguruka impande zose.
Mu minota mike yakurikiyeho, twahuye n’ikamyo ndende yazaga igira ngo tubisikane, tuyiha inzira iratambuka.
Gusa nasigaranye ubwoba nibaza uko byagenda turamutse tugonganye n’icyo kinyabiziga kirekire kandi kigenda gikora ku bushorishori bw’ibiti bigize iki cyanya.
Mu gihe nari nkibaza uko byagenda, natangajwe no kubona inzovu ziri kirisha hafi aho, izi zikaba inyamaswa ngari, ndende kandi zikunda kugenda zigize umukumbi.
Inzovu ni inyamaswa bamwe bajya bakorera filimi ziteye ubwoba, ukabona ifashe umutonzi iwuteye mu modoka ikuyemo umuntu imujugunye kure.
Pariki twacagamo ni pariki inyurwamo n’uruzi rwa Victoria Nile, rukava mu Burasirazuba rugana mu Burengerezuba bwayo.
Aho hose niko rutuma ibyatsi byera, inyamaswa zirisha zikabona ibyatsi naho izirya inyama zikabona aho zihisha mu gihe cyo gihiga.
Nyuma y’amasaha abiri twaje gusohoka muri iyo pariki dutangira kugana mu Mujyi wa Gulu, ariko amasaha yari amaze kuba maremare kuko byari saa tatu z’ijoro.
Byabaye ngombwa ko turara ahitwa Atiak, ni umwe mu mijyi iri hafi aho.
Kuharara byanyibukije kabutindi yigeze kuhaba, hari muri Mata, 1995 ubwo abarwanyi ba Lord’s Resistance Army bafataga uyu mujyi, bakica abacuruzi b’aho.
Uyu mujyi uri mu ntera y’iminota 30 mbere y’uko ugera ku mupaka wa Elegu.
Atiak ni umujyi ushyushye, abantu baba baceza, abandi banywa akantu, mbese hashyushye koko.
Bukeye bwaho nakomereje urugendo rwanjye ku mupaka wa Uganda na Sudani y’Epfo, winjirira ahatwa Elegu.
Uri ku ruhande rwa Uganda kandi nawo ugaragara nk’umujyi uri gutera imbere ku rwego rufatika.
Hari umwe mu bayobozi bo muri aka Karere wambwiye ko bifuza abashoramari benshi ngo bashore muri uyu mujyi kuko, nk’uko abivuga, uri gutera imbere ku rwego rugaragara.
Ku ruhande rwa Uganda, ibintu bikorwa vuba kandi neza.
Ku mupaka uhasanga ibikenewe byose ngo mukerarugendo akomeze urugendo rwe adakererewe.
Iyo umuntu afite ibisabwa byose, nta minota itanu ishira adahawe ibyo agombwa ngo yambuke.
Ku ruhande rwa Sudani y’Epfo, ibintu ni ibindi.
Ni aho bita Nimule.
Ni ahantu ushobora kubona abantu bahererekanya ruswa ntacyo bikanga.
Nk’umwe mu banditsi ba Taarifa Rwanda, niboneye neza ko kugira ngo Umunyarwanda ajye cyangwa ave muri Sudani y’Epfo, agomba kwishyura $9.
Abanya Sudani y’Epfo bakunda kugendera muri bisi za Yutong ziri mu zikunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali.
Bazikundira ko zirimo murandasi itagira umugozi, WiFi, ibyuma bituma hakonja n’isuku izirangwamo.
Kubera ko Sudani y’Epfo ari igihugu kikiri gito, iyo ukigezemo uhita ubona uko igihugu nk’icyo cyo muri Afurika kiba gisa, uko abagituye baba bakeneye amajyambere, bigatuma utekereza uko ibintu byazagenda mu gihe kiri imbere.
Sudani y’Epfo yo ifite umwihariko w’uko nyuma y’imyaka itatu ibonye ubwigenge, yahise ijya mu ntambara.
Ubwo twari tumaze kwambuka, turi muri bisi, twumvise amakuru kuri radio y’uko mu bilometero 10 imbere yacu, hari abagizi ba nabi bateze imodoka igico barasa abari bayirimo.
Barabarashe barangije basahura ibyari biyirimo, abarokotse babajyana bunyago.
Ku rundi ruhande, hari abantu bateye abacuruzi barabarasa, amaduka yabo barayasahura.
Hari umwe mu bacuruzi bo muri icyo gice bavuze ko ayo masasu n’ibyo bitero akenshi bikorwa n’abasirikare baba bamaze igihe badahembwa, bakarakara.
Mu kanya gato kakurikiyeho, twagiye kubona tubona haje imodoka za Landcruisers ziruka, zirimo abasirikare bafite imbunda, umwe mu baturage atugira inama yo kubakurikira kuko bari abasirikare bari barimo gutunganya umuhanda ngo abantu bahite nta nkomyi.
Yatubwiye ko nitutabakurikira, ari akazi kacu kuko abitwaje intwaro bashoboraga kuza babakurikiye bakatugirira nabi mu rwego rwo kwihimura.
Birumvikana ko nta kindi twari bukore kitari ugukubita imodoka ikiboko, tukanduruka.
Nyuma y’iminota 30 twahuye n’imodoka batwikiye mu muhanda, ifite ikirango(plaque) cyerekana ko ari iy’Umuryango utari uwa Leta.
Uko bigaragara mbere yo kuyitwika, abagizi ba nabi babanje kwiba ibyari biyirimo.
Sudani y’Epfo kandi ifite ikibazo cy’ubukungu kiremerezwa ahanini n’uko ifaranga ryayo ryataye agaciro ku rwego runini.
Ni agaciro katakaye haba ku idolari rya Amerika cyangwa ku ishilingi rya Uganda.
Amashilingi 1000 ya Uganda avunja ama Pound ya Sudani y’Epfo 1300.
Gutakaza agaciro k’ifaranga ry’iki gihugu bituma abaturage bahendwa n’ubuzima, guhaha bigakorwa na bake bifite.
Abashoramari bo muri Uganda bababazwa no kuba ifaranga ryo muri Sudani y’Epfo ryarataye agaciro, bityo gukorera ubucuruzi ahantu nk’aho bikabangamira benshi.
Ikindi kigora abashoramari bo muri Uganda ni uko usanga amafaranga y’igihugu cyabo nta hantu hanini atandukaniye n’ayo muri Sudani y’Epfo, bigatuma nta nyungu nini bagira mu bucuruzi bwabo.
Ubwo nari ngeze ahitwa Bor nahasanze umuvunjayi, ambaza uwo ndiwe mubwira ko ndi Umunyarwanda.
Yandebye mu maso ambwira mu magambo byagaragaraga ko amuvuye ku mutima agira ati: “ Abanyamahanga ntitubashaka mu gihugu cyacu. Nta kindi kibagenza kitari ukutwibira amafaranga”
Uyu mugabo yitwa John Adule.
Namuhaye amashilingi ya Uganda 200,000 ngo ayamvunjire mu mapawundi ya Sudani y’Epfo, ambwira ko ari bumpe amapawundi 1330.
Yanyeretse ko iryo ari ryo vunjisha rigezweho kuko yabikoze akoresheje mubazi, calculator.
Natunguwe no kubona ko muri iki gihugu hari abavunjayi bavunjira abahisi n’abagenzi, ikintu ntigeze mbona mu Rwanda kuva nabera.
Biratangaje kubona abantu bavunjira ku muhanda nk’uko abagore bahagurishiriza imbuto.
Abanyarwanda muri Sudani y’Epfo
Muri iki gihugu haba Abanyarwanda benshi, biganjemo abacuruza utubari, abavunjayi n’abakora mu rwego rw’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga rya telefoni.
Ariko rero nta Munyarwanda nabonye ahitwa Elemu mu gihe cyose nahamaze.
Icyakora mu Murwa mukuru Juba habayo Abanyarwanda benshi bakora ubucuruzi mu masoko ya kijyambere bita supermarkets, abandi bagacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye biboneka muri uyu Mujyi.
Guhura n’Abanyarwanda biba ari byiza kuko bituma muganira iby’iwanyu haba mu Cyongereza cyangwa mu Kinyarwanda.
Mu kurangiza inkuru y’ibyanjye muri Sudani y’Epfo, nababwira ko iki gihugu kiramutse kibonye umutekano urambye cyatera imbere cyane.
Ni icyifuzo ariko kitazabura guhura n’imbogamizi z’ibibazo bya politiki byatumye kuva mu mwaka wa 2013 kitaratekana.
Ibibazo bya Politiki biri muri iki gihugu ahanini bishingiye ku ivangura ry’amoko, rituma abanyapolitiki badashyira igihugu ku murongo ngo abaturage bumve ko ari bene mugabo umwe.
Mu mwaka wa 2011 nibwo Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge nyuma y’intambara yo kubuhanira yari imaze imyaka 28.
Amasezerano ahagarika intambara hagati y’abasirikare b’Abirabura bo muri Sudani n’Abarabu yasinywe mu mwaka wa 2005, yitwa Comprehensive Peace Agreement, aba ari yo atuma intambara ihagarara.