Mu marushanwa mpuzamahanga ya Huawei ICT Competition 2025–2026 Global Final yabereye mu mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga n’ubumenyi mu ikoranabuhanga, bahatana n’abarenga 220,000 baturutse mu bihugu birenga 100 byo hirya no hino ku isi.
Amakipe atatu ahagarariye u Rwanda yabashije kugera ku cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ku rwego rw’isi, ibintu byagaragaje iterambere rikomeye igihugu kimaze kugeraho mu burezi n’ikoranabuhanga.
Batwaye igihembo cya mbere n’igihembo cya kabiri
Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’uko urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kugira ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, guhanga udushya no gukemura ibibazo hifashishijwe ubumenyi bwa ICT.
Aya marushanwa ya Huawei ICT Competition agamije guteza imbere impano z’abanyeshuri mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kubafasha kunguka ubumenyi ngiro no kubategurira isoko ry’umurimo rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
Kuba u Rwanda rwaritwaye neza muri aya marushanwa nabyo bishimangira intego yarwo yo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere.

