Mu Rwanda
Ubushinjacyaha bwa gisirikare burashakisha Seargent Robert akekwaho gusambanya umwana

Ubuvugizi bwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda butangaza ko ubushinjacyaha bwa gisirikare buri gushakisha umuhanzi witwa Seargent Major Robert Kabera uzwi ku izina rya ‘Sergeant Robert’. Bumukurikiranyeho gusambanya ‘umwana w’umukobwa bafitanye isano.’

Sergeant Major Kabera Robert
Itangazo Minisiteri y’ingabo yanyujije ku rubuga rwayo taliki 23, Ugushyingo, 2020 ryavugaga ko uriya musirikare akurikiranyweho gusambanya umwana bafitanye isano ariko ntiryatangaje iyo sano iyo ariyo.
Rivuga ko icyaha ubugenzacyaha bwa gisirikare bukurikiranyeho uriya musirikare ufite ipeti rito cyakozwe taliki 21, Ugushyingo, 2020, gikorerwa mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko ubugenzacyaha bwa gisirikare buzashakisha uriya musirikare kugeza afashwe hanyuma akazashyikirizwa ubushinjacyaha.
RDF yongeye kwizeza Abanyarwanda ko itazigera na rimwe yihanganira bamwe mu basirikare barenga ku ndangagaciro zayo.
Icyo itegeko rivuga:
ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 133: Gusambanya umwana: Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira aba akoze icyaha:
1º Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2º Gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3º Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Kubera ko inkiko za gisirikare zihariye, ibihano biteganywa n’amategeko ahana muri rusange bishobora kwiyongeraho ibindi bijyaniranye n’uko akazi ka gisirikare gateye n’inshingano umusirikare aba afite ku musivili.
Taarifa Rwanda
-
Imyidagaduro2 days ago
Kimenyi Yves Yambitse Impeta Miss Muyango
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
Nyamagabe: Umupfakazi Wa Jenoside Yishwe Akaswe Ijosi
-
Mu mahanga17 hours ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Politiki3 days ago
Umugore Wa Ambasaderi W’u Butaliyani Wiciwe Muri RDC Yavuze Ko Yagambaniwe
-
Imibereho Y'Abaturage2 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda1 day ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Politiki1 day ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Ubukungu2 days ago
Ibyo Perezida Kagame Yiyemeje Ubwo Yinjiraga Muri Giants Club