Umutwe wa gisirikare wa Iran witwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) watangaje ko warashe ibisasu byinshi muri Israel kandi ko iyi ari “intangiriro y’icyumweru cyose cy’ibitero bikomeza nta guhagarara”.
Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo kibashe guhagarika ibyo bitero, kandi ko mu gihugu havugijwe impuruza bita sirens zo kuburira abaturage ngo bihishe.
Ingabo za Israel, IDF, zari zavuze ko hari ibitero ziteguye nyuma y’uko zimaze iminsi zigabye igitero ku murwa mukuru wa Lebanon, Beirut.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamenyeshejwe iby’ibi bitero nk’uko Ibiro bya Perezida wa Amerika byabyemeje.
Televiziyo ya Fox News yatangaje ko Trump yasabye Iran ati: “Birahagije. Nimugaruke ku meza y’imishyikirano.”
Umuvugizi w’Ingabo za Isiraheli (IDF), Effie Defrin, yavuze mu itangazo rigufi ko ubutegetsi bwa Iran bwakoze “ikosa rikomeye cyane”.
Ibizakurikiraho bizashingira ku byemezo Israel izafata mu minsi iri imbere.

