Abasare batatu b’Abahinde bishwe na misile ya Amerika hafi ya Oman, mu gihe Amerika na Iran bikomeje kurasana.
Guverinoma y’u Buhinde yemeje ko igitero cya misile ya Amerika cyagabwe ku bwato butwara peteroli hafi ya Oman ku wa Gatatu cyahitanye abasare batatu b’Abahinde.
Amerika yavuze ko indege zayo zarashe igice cy’ubwo bwato cya moteri mu gihe bwari buri kunyura mu Kigobe cya Oman (Gulf of Oman).
Yavuze kandi ko abakozi bo muri ubwo bwato bwitwa M/T Settebello “banze kenshi gukurikiza amabwiriza yatanzwe n’ingabo za Amerika”.
Hagati aho, Amerika na Iran bakomeje kurasana kuri uyu munsi wa kabiri wikurikiranya w’ayo makimbirane.
Amerika yagabye ibitero ku birindiro bya gisirikare, ibikoresho by’ubutasi n’ibyuma bya radar biri mu Majyepfo ya Iran.
Iran nayo yasubije igaba ibitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati harimo ibirindiro biri muri Bahrain na Kuwait.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yatangaje ko ibitero biherutse kugabwa na Amerika byatumye amasezerano y’agahenge hagati y’ibihugu byombi “atakigira agaciro mu buryo bugaragara”.
Mu itangazo ryayo, iyo minisiteri yamaganye bikomeye ibyo yise “ibitero binyuranyije n’amategeko kandi by’ubugizi bwa nabi” byakozwe na Amerika, ivuga ko binyuranyije n’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye (UN Charter) ndetse n’amahame shingiro y’amategeko mpuzamahanga.
Yongeyeho ko abayobozi ba Amerika bazaryozwa ingaruka z’uku kwiyongera k’ubushyamirane.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika mu Karere (US Central Command) buvuze ko bwakoze kiriya gitero “mu buryo bw’ubwirinzi bwite”, byibasiye ibirindiro bya gisirikare, ibikoresho by’ubutasi n’ibyuma bya radar byo mu Majyepfo ya Iran ku wa Gatatu.
Iran nayo yagabye ibitero ku bikorwa remezo bya gisirikare bya Amerika biri muri Bahrain, Kuwait na Jordan.
Urupfu rw’abasare batatu b’Abahinde ni “ibyago bikomeye” – Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi bwo mu Nyanja mu Buhinde
Iyi Minisiteri ivuga ko urupfu rw’abasare batatu b’Abahinde nyuma y’igitero cya Amerika ku bwato butwara peteroli ari ikintu kibabaje.
Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi bwo mu Nyanja mu Buhinde, Sarbananda Sonowal, yavuze ko “bibabaje cyane kumva aya makuru y’ibyago”.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, yongeyeho ko ari “igihombo gikomeye cyane”.
Ubwato Settebello, bwari bwanditswe muri Palau, bwagabweho igitero ku wa Gatatu nyuma y’uko igisirikare cya Amerika kibushinje kurenga ku icyemezo cya Amerika cyo gukumira ubwikorezi bwa peteroli ya Iran, kivuga ko bwari “burimo kugerageza gutwara peteroli ivuye muri Iran”.
Kuri ubwo bwato hari hari abasare 24 b’Abahinde, muri bo 21 ntacyo babaye.
Manoj Yadav, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Abasare mu Buhinde (Forward Seamen’s Union of India), yabwiye ikinyamakuru The Economic Times ko “atemera” ko Amerika itari izi ubwenegihugu bw’abari muri ubwo bwato.
Yavuze ko aho kurasa kuri ubwo bwato, hari burebwe ubundi buryo burimo no kubufunga.
Ubu ni ubwato bwa kabiri muri iki cyumweru bwarimo abakozi b’Abahinde bugabweho igitero.
Kuwa Mbere tariki 08, Kamena 2026, ingabo za Amerika zagabye igitero ku bwato bwa peteroli Marivex, na bwo bwanditswe muri Palau kandi bwarimo abakozi b’Abahinde, mu Kigobe cya Oman, nyuma y’uko butubahirije amabwiriza ya Amerika yo kudaca aho hantu.
Abakozi bose 24 bari kuri ubwo bwato barokowe n’ingabo za Oman nk’uko abayobozi b’u Buhinde babivuze.
Ifoto: BBC

