Mu Rwanda hatangirijwe gahunda yo kumva ibitekezo by’abaturage (mu nzego zinyuranye) bo mu bihugu bigize EAC bizaherwaho handikwa Itegeko Nshinga ry’uyu muryango ugizwe n’ibihugu umunani.
Muri iki cyiciro, abahanga mu kwandika amategeko cyane cyane Itegeko Nshinga bazaganira n’abahagarariye ibyiciro by’abaturage bumve ibitekezo byazashingirwaho ririya tegeko ryandikwa.
Umunyamategeko Benjamin Odoki Joses uzayobora abo bahanga avuga ko mu guhuza ibyo bitekerezo, hazandikwa imbanziriza-mushinga izagenda inozwa.

Ati: “Tuzaganira n’abantu bo mu ngeri zitandukanye baduhe ibitekezo by’ibyo bumva byashyirwa muri iri tegeko rizayobora uyu muryango duhuriyeho”.
Patrick Mbundi, Umunyamabanga uhoraho wa EAC avuga ko ari ngombwa kubaza abaturage b’uyu muryango uko babona ibintu kuko ari bo ukorera.
Ati: “Ni ngombwa kubaza abatuye aka Karere kuko ibyo dukora, ari bo dukorera. Ibikorwa byose biri mu nyungu zabo”.
Avuga ko ibyiza ari uko ibintu bikorwa buhoro buhoro, intambwe ku yindi hirindwa ko hakwemezwa ikintu kidazashyirwa mu bikorwa mu buryo bufatika.
Mbundi avuga ko hari ibyabanje kuganirwaho birimo uko hashyirwaho ifaranga rimwe binyuze muri politiki imwe ibigenga, hakazakurikiraho kureba uko hajyaho Itegeko Nshinga ry’uyu muryango.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC, Dr. Usta Kaitesi watangije iyi gahunda nawe asanga ibi bizaba uburyo bwo guha abaturage kwigenera uko uyu muryango uzayoborwa ejo hazaza.
Avuga ko EAC ari umuryango wemera ko ubufatanye ari bwo bwatuma aka Karere gakomera mu bukungu n’ibindi bibushamikiyeho birimo n’ishoramari.
Ati: “Igikorwa nk’iki kizafasha uyu muryango kwigenera ejo hazaza heza.”

Yemera ko abaturage ari bo bashingirwaho mu gutuma uyu muryango ugera kubyo ukeneye.
Ku Banyarwanda by’umwihariko, Kaitesi avuga ko basanzwe bemera ko kwaguka no kubana n’abaturanyi ari ingenzi, akemeza ko ibizemerezwa muri biriya biganiro bizagirira igihugu cyabo akamaro.
Mu Rwanda ibitekerezo by’abaturage bizakirirwa i Rubavu, i Huye n’i Nyagatare.
Umuryango wa East African Community (EAC) ugizwe n’ibihugu umunani ari byo:
u Rwanda,
U Burundi,
Kenya,
Uganda,
Tanzania,
Sudani y’Epfo,
Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Somalia.
Abaturage ba EAC bose hamwe bari hagati ya miliyoni 340 na 350.
Ifoto ibanza: Dr. Usta Kaitesi

