Misiri, Qatar Na UAE Baraganira Na Amerika Kuri Ejo Hazaza Ha Iran

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Donald Trump na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani. Ifoto@White House.

Kimwe mu biri ku murongo w’ibyo Trump azakorera mu Bufaransa mu Nama y’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi ( G7) ni ukuganira na Misiri, Qatar na Leta ziyunze z’Abarabu kuri ejo hazaza ha Iran.

Ibi birakorwa mu gihe habura iminsi ibiri ngo mu Busuwisi hasinyirwe amasezerano yo guhagarika intambara Amerika imaze iminsi irwana na Iran.

Icyiciro cya mbere cyayo kizaba kigamije kureba uko umuhora wa Hormuz wafungurwa hanyuma ibikomoka kuri petelori bimaze iminsi byarimwe inzira bigatambuka.

Bizajyanirana no guha Iran uburyo bwo kugurusha petelori yayo nayo ibone amadolari itere imbere.

Ibi ariko bizaba imbanzirizamushinga w’ayo masezerano mu gihe kirambye kuko hazakurikiraho ibindi biganiro bizamara amezi abiri byiga uko ibyo gutunganya ubutare bwa Iranium Iran ishinjwa gushaka kubyaza igisasu cya kirimbuzi, byahabwa umurongo.

Mu nama ya G7 ibera mu Bufaransa, Perezida Trump n’abamuherekeje bari buganire n’abadipolomate bo mu Misiri, Qatar na Leta ziyunze z’Abarabu uko ibyo bihugu byazakomeza gukurikirana ibyo Iran yiyemeje.

Abadipolomate bo muri Qatar baherutse kumara amasaha 14 baganira n’abayobozi ba Iran kuri bimwe mu bika bikomeye bigize ayo masezerano.

Ku rundi ruhande, Iran yaraye isabye ko mu gihe amasezerano y’amahoro izagirana na Amerika azaba agiye gusinywa, abadipolomate bo muri UN nabo bazaba bahari bakazaba abahamya babyo.

Iran isanga ibi byazatuma nta ruhande rwazica ayo masezerano uko rwishakiye, ikintu cyerekana ko iki gihugu kidashira amakenga ubutegetsi bwa Washington.

Mbere y’uko umunsi wo gusinya ugera, hari amakuru yatangajwe na Visi Perezida Amerika witwa J.D Vance ayabwira Fox News ko Donald Trump ‘ashobora’ gutangaza bimwe mu bigize ariya masezerano na mbere y’uko asinywa.

Ndetse hari abayobozi mu butegetsi bwa Amerika batangaza ko ku ikubitiro hazabanza gufungurwa umuhora wa Hormuz kandi ukazafungurwa kuwa Gatanu italiki 19, Kamena, 2026 umunsi nyirizina wo gusinyiraho.

Ibivugwa kandi bikubiyemo ko ayo masezerano bita Memorandum of Understanding (MOU) arimo ibyemeranyijweho muri rusange, bityo hakaba hari ibindi bizaganirwaho byimbitse mu gihe kiri imbere.

Ayo masezerano yasinywe( mu buryo bw’ikoranabuhanga) na Donald Trump, Visi Perezida Vance na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Iran Mohammad Bagher Ghalibaf.

Muri yo handitsemo ko Iran ishobora kuzakurirwaho ibihano yafatiwe ariko bikazaterwa n’uko izakurikiza ibyo yemeye muri ayo masezerano.

Mu gika cya mbere cyayo, hari ahanditse ko Iran yiyemeje kuba umunyamahoro mu Karere, ikirinda kuba gashozantambara, ibi kandi ngo yemeye ko izabyubahiriza.

Icyo abantu bagomba kuzirikana ni uko ayo masezerano akubiyemo agahenge kazamara iminsi 60 kazaganirirwamo izindi ngingo zigize guhagarika intambara byuzuye.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Shehbaz Sharif niwe watangaje iby’ako kuri iki Cyumweru, akemeza ko gakubiyemo n’ihagarikwa ry’imirwano ibera no muri Lebanon.

Mu bindi bika biyagize, harimo ko nubwo nta mirwano igomba kubera muri Lebanon, Israel yo igifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose yaba itewe.

Benyamin Netanyahu uyobora Guverinoma y’iki gihugu yavuze ko ingabo zacyo zizaguma mu bice zafashe bya Gaza, Lebanon na Syria kandi ko uburenganzira bwo kurinda igihugu cyazo ari ‘ntakuka’.

Isi itegereje kureba niba ayo masezerano azasinywa koko no kureba niba iriya minsi 60 y’ibiganiro ku bya Iranium izarangira amahoro, ibintu bigasubira ku murongo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *