Abapolisikazi Bagiye Kongererwa Ubumenyi Mu Gukorana N’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru harabera inama y’iminsi ibiri ihuza abapolisikazi bakorera mu mashami atandukanye ya polisi, ikaba ibaye ku nshuro ya 14.

Insanganyamatsiko y’iyi nama ni: “Ukongerera ubushobozi Abapolisikazi mu kurushaho gukorana n’abaturage.”

Intego ni ukungurana ibitekerezo no gushimangira ubushobozi bw’abapolisikazi kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza.

Harimo kandi no kubaka ubufatanye n’abaturage, no guteza imbere umutekano ushingiye ku mikoranire myiza hagati ya polisi n’abaturage.

Iyo nama yitwa RNPWomenConvention ni ihuza abapolisikazi hagamijwe kuganira ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no guteza imbere umwuga wa polisi.

Abapolisikazi bitabiriye iki gikorwa
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *