Intare yabazwe ishaza mu maso yombi. Ni igikorwa cy’ingirakamaro kuri iyi nyamaswa itungwa no guhiga.
Ubusanzwe ishaza ni ikibazo gituma urumuri rutagera mu gice cy’ijisho gutanga amakuru ku bwonko umuntu cyangwa inyamaswa akanera ngo arebe.
Ishaza rituma hari igice cy’ijisho kirabura ariko gishobora gukurwamo.
Hari intare iherutse kubagwa amaso ikurwamo ishaza.
Abahanga basuzumye intare y’Afurika (Panthera leo) yitwa Tsavo bayibaga ishaza.
Iyi ntare Tsavo yabanje kuvanwa mu bibazo ikiri nto mu mwaka wa 2013, ubu ikaba iba muri Wildlife Safari, pariki y’inyamaswa icungwa n’ikigo cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kiri muri leta ya Oregon muri Amerika.
Mu cyumweru gishize, itsinda ry’abaganga b’amatungo ryayibaze neza kandi igikorwa cyagenze neza.
Biteganyijwe ko bizayifasha kugira imibereho myiza kurushaho, kandi cyabaye igikorwa mpuzamahanga aho hakoreshejwe ibikoresho byaturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Igikorwa cyo kubaga cyatangiye ahagana saa munani z’amanywa (2:00 PM), maze mu gihe kitageze ku masaha atatu, abaganga baba bamaze gukuramo ishaza ku maso yombi no gushyiramo ubundi buryo kureba.
Saa kumi n’imwe n’iminota 15 z’umugoroba (5:15 PM), Tsavo yari yamaze gusubizwa aho iba mu nyubako yitwa Lion Hut, aho yatangiye gukurikiranirwa hafi n’itsinda rishinzwe kwita ku nyamaswa zirya inyama mu gihe cyo gukira.
Cassandra Bliss, umuganga w’amatungo w’inzobere mu kuvura indwara z’amaso akaba yarayoboye iki gikorwa, yabwiye Popular Science ati: “Ikintu gitangaje cyane ni uko uburyo bwo kubaga ishaza ku ntare busa cyane n’ubukoreshwa ku bantu muri iki gihe. Itandukaniro rikomeye riri mu miterere y’ijisho n’umurwayi. Ijisho ry’intare ni rinini cyane kuruta iry’umuntu, bityo bisaba kubara neza no gukoresha ikoranabuhanga nini kurushaho.”
Bliss yakomeje asobanura ati: “Kureba ni bumwe mu buryo bw’ingenzi intare ikoresha mu kumenya no gukorana n’ibiyikikije. Kugarura ubushobozi bwo kubona ntibisobanura gusa kongera kureba; bisobanura no gufasha inyamaswa kongera kuyobora ubuzima bwayo.”
Benjamin Alcantar, Umuganga Mukuru wa Wildlife Safari, na we yari umwe mu bayoboye iki gikorwa.
Uku kubaga kwabaye umusaruro w’amezi menshi yo kwitegura no guhuza ibikorwa hagati y’abaganga b’amatungo n’inzobere mu ikoranabuhanga ry’ubuvuzi baturutse hirya no hino ku isi.
Ubu Tsavo yongeye kugira ubushobozi bwo kubona neza, kandi biteganyijwe ko izanasubirana ubushobozi bwo gukoresha amaso yombi icyarimwe no kumenya neza intera iri hagati yayo n’ibintu biyikikije.
Iyi nkuru ni ingirakamaro no kubashinzwe inyamaswa zo mu Rwanda cyane cyane intare.

