Burera: Yafatanywe Ibilo 100 By’Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu masaha y’igicuku cya tariki ya 24 Kamena 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera mu Murenge wa Bungwe, yafatanye umusore ibilo 100 by’urumogi yari atwaye kuri moto amaze kurwambutsa umupaka ava muri Uganda agiye kurukwirakwiza mu Rwanda.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Tumba, Umurenge wa Bungwe ndetse ngo yashatse gutanga ruswa ya Frw 100,000, bimubera ikindi cyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k’ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi iburizamo kandi izakomeza ibikorwa byo gukumira no guhangana n’abahungabanya umutekano w’abaturage birimo no gukwirakwiza/gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: “K’ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’igihugu muri rusange.”Polisi isanzwe ifite ishami rishinzwe gukorana n’abaturage ryitwa Community Policing rigamije gutahura no gukumira ibyaha.

Nk’uko CIP Ngirabakunzi abivuga, uruhare rw’umuturage ni ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo gakumirwe ingaruka zishobora kumugeraho.

Avuga ko Polisi ikangurira abaturarwanda kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’imibereho myiza y’umuturage.

Uwafashwe afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *