Butera Knowless yashinze umuryango wo gufasha abakobwa batewe inda batabigennye yise Butera Cares Foundation. Avuga ko yabikoze mu rwego rwo gufasha aba bakobwa kwita ku bana babo no kurema imibereho yabo aho kurambiriza ku bandi barimo n’abo babateye inda.
Akenshi, abakobwa babyaye muri ubwo buryo bagira ubuzima bubi kuko baba bakiri bato batarubaka neza ejo habo hazaza.
Knowless yabwiye bagenzi bacu ba Inyarwanda ko yasanze agomba gushinga uyu muryango mu rwego rwo gufasha umuryango nyarwanda kugera ku bisubizo wishatsemo.
Ikindi ni uko mu gihe gito gishize, hari umwe mu bakobwa bafashwa na Butera Cares Foundation witwa Rachel warangije amasomo y’ubudozi k’ubufatanye na Gasore Serge Foundation ahabwa impamyabumenyi imwemerera kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Mu ntangiriro za 2025, nibwo uyu muhanzi yahuye na Rachel asanga yarahohotewe aterwa inda biramuhungabanya.
Ati: “Mu ntangiriro za 2025, nibwo Nyagasani yaduhuje na Rachel! Yari umwana w’umukobwa ubabaye cyane, udafite icyizere cy’ubuzima. Rachel yahuye na byinshi bibi. Gusa ikibi kurusha ibindi ni ihohoterwa yakorewe bimuviramo gutwara inda itateguwe.”
Guhura kwabo kwagaruriye uwo mukobwa icyizere, abona ko burya nta mvura idahita, atangira kwiyubaka.
Rachel yabwiye Knowless ko aramutse afashijwe akiga ubudozi, yazavamo umuntu ubishoboye, wakwitunga.
Knowless yakoranye na Gasore Foundation bemeranya ko Rachel agomba kwiga ubudozi none akaba yararangije amasomo ye, ahabwa impamyabumenyi.
Ati: “Uyu munsi yarangije ahabwa impamyabumenyi imwemerera kujya ku isoko ry’umurimo. Inzozi ze zo kuba umudozi ukomeye zabaye impamo. Rachel utaravugaga, ubu ni umukobwa wishimye, uganira kandi ufite icyizere cy’ejo hazaza.”
Mu gusobanura iby’umushinga we, Butera Knowless yavuze ko ushingiye ku rugendo rw’ubuzima bwe n’amasomo yaruvanyemo.
Ati: “Ni Foundation ishingiye kuri njye ubwanjye, ku mateka yanjye, aho nanyuze n’aho ngeze ubu. Iyo waciye mu bintu bikomeye ukagira amahirwe ukabona abagufata ukuboko ukeguka, usubiza amaso inyuma ukareba aho wavuye. Ibyo bigutera imbaraga zo kuba iyo neza wagiriwe nawe wayigirira abandi.”
Ibikorwa bya Butera Cares Foundation bizibanda cyane ku bakobwa batewe inda zitateganyijwe, cyane cyane abahuye n’ihohoterwa n’ababyeyi barera abana bonyine bafite imibereho itoroshye.
Ati: “Foundation ifasha abana b’abakobwa batewe inda zitateganyijwe bari mu bukene bukabije. Kenshi usanga barahuye n’ihohoterwa cyangwa barafashwe ku ngufu, bagahinduka ababyeyi imburagihe kandi nabo bari abana bo kurerwa.”
Kugeza ubu, ibikorwa by’iki kigo cye bikorerwa muri Bugesera na Gasabo bakaba bakurikirana ubuzima bw’abarenga 50.
Yavuze ko afite itsinda bafatanyije, anashimangira ko intego yabo ari ugufasha abakobwa banyuze mu bihe bikomeye kongera kwiyubaka no kubona icyizere cy’ejo hazaza.

