Bwiza Yakoze Impanuka

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Umuhanzikazi Bwiza, wari utegerejwe kuririmba mu gitaramo ‘Summer Country Tour’ kiri kubera mu Karere ka Bugesera yamaze gutangaza ko atakiririmbye kubera impanuka yakoze ubwo yerekezaga kuri Sitade iki gitaramo kiri kuberaho.

Kuri  Instagram, Bwiza yanditse ko yakoze impanuka ubwo yajyaga mu gitaramo ndetse yisegura ku bakunzi be bari bamutegereje.

Yanditse ati: “Ku bakunzi banjye b’ibitangaza, mbiseguyeho nkomeje ku kuba ntari bushobore kubataramira nk’uko byari biteguye. Bitunguranye nakoze impanuka ubwo nari mu nzira nerekeza aho igitaramo kiri bubere, bituma ntari bubashe kubataramira.”

Ati: “Ndabizi benshi muri mwe mwari muntegereje ndetse biremereye umutima wanjye kuba ntari bubashe kubana namwe.”

Bwiza yari ategerejwe ku rubyiniro hamwe na The Ben, Bruce Melody na Kitoko nk’uko bakoranye i Musanze na Nyagatare.

Mu cyizere yari yifitiye, Bwiza yari yatangaje ko azahigika abandi bahanzi bari bahurire mu gitaramo cyari bube mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibitaramo bya Summer Country Tour birakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga, 2026 ari na ho bizarangirira.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *