Ku Nteko Ishinga Amategeko Hatashywe Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite batashye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwuzuye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Bibaye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko hibukwa abahoze ari abakozi bane b’Inama y”igihugu iharanira amajyambere – Conseil National de Développement (CND) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abibutswe ni Gashayija Pierre Célestin, Kayiranga Célestin, Mugenzi Jean Louis na Mukantembe Aloysie.

Urwibutso rwatashywe rugizwe n’ibice bine birimo Urukuta rw’Ubutumwa, Inkingi enye z’Urwibutso, Ubusitani bw’Urwibutso n’Urumuri rw’Icyizere.

Senateri Jean Pierre Dusingizemungu(wahoze ari Perezida wa IBUKA ku rwego rw’igihugu) yasobanuye ko buri gice kihariye.

Yavuze ko Urukuta rw’Ubutumwa ruhamagarira abarusura gushyira imbaraga mu gukumira Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo no kurwanya ukuyihakana no kuyipfobya.

Rugaragaza kandi kurandura ivangura n’amacakubiri mu buryo bwose.

Senateri Prof Dusingizemungu yanavuze ko urwo rukuta runashishikariza Abanyarwanda kwimakaza Ubumwe n’ubudaheranwa nk’ishingiro ry’ejo hazaza.

Ati: “Igice cya kabiri kigizwe n’inkingi enye n’ibimenyetso byo kwibukiraho abakozi ba CND bazize Jenoside yakorewe Abatutsi uko ari bane. Izo nkingi zigizwe n’amabuye yatoranyijwe kubera imiterere yayo karemano n’uburemere bwayo. Ayo mabuye asobanura ’Guhoraho’.”

Dusingizemungu yavuze ko gukoresha amabuye manini karemano bishimangira ko urwibutso rw’abibukwa rushinze imizi kandi ruzahoraho.

Zifite uburebure buruta ubw’umuntu, bukaba bugamije gutuma uzireba azegera urwibutso yubashye abishwe muri Jenoside, mu gihe uburemere bw’amabuye bugaragaza uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusitani bw’Urwibutso, Senateri Dusingizemungu yavuze ko ari ahantu hagenewe gutuza, kwibuka no gutekereza.

Yavuze ko bugizwe ahanini n’ibimera bya cactus, byatoranyijwe kubera ubushobozi bwabyo bwo gukura no kubaho neza no mu bihe bikomeye, bikaba bigereranywa n’ukwihangana, kwigirira icyizere no gukomera k’umutima wa muntu mu bihe by’ingorane.

Ati: “Igice cya kane kigizwe n’Urumuri rw’Icyizere, rukaba ari ikimenyetso cyerekana kudaheranwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukwihangana n’icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’Ubumwe, Ubudaheranwa n’Iterambere.”

Incamake y’amateka yabivukirwa muri uru urwibutso:

GASHAYIJA Pierre Célestin: Yavutse mu mwaka wa 1957, mu muryango w’abana icyenda (9). Mu bavandimwe be hasigaye batandatu (6). Yasize umugore n’abana babiri (2). Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi wa CND ushinzwe kwandika inyandiko zivunaguye z’inama y’Inteko Rusange. Yari atuye mu Gatenga. Yahungiye i Nyamirambo akaba yariciwe kuri bariyeri yo kuri “40”. Kugeza ubu umubiri we nturaboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

KAYIRANGA Célestin: Yavutse mu mwaka wa 1948, mu muryango w’abana umunani (8). Hasigaye babiri (2) gusa. Yasize umugore n’abana bane (4). Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi ushinzwe isuku. Yari atuye ku Kimisagara. Yahungiye mu baturanyi be basenganaga. Niho yakuwe yicirwa kuri bariyeri yari ku muhanda tariki ya 09 Mata 1994. Kugeza ubu umubiri we nturaboneka ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

MUGENZI Jean Louis: Yavutse mu mwaka wa 1968 mu muryango w’abana batandatu (6). Muri abo bavandimwe be harokotse batatu (3) gusa. Yishwe akiri ingaragu. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi wa CND ushinzwe kwandika inyandikomvugo z’inama z’Inteko Rusange. Yari atuye i Gikondo-Nyenyeri akaba ari ho yiciwe kuri bariyeri. Umubiri we warabonetse akaba yarashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali/Gisozi.

MUKANTEMBE Aloysie: Yavutse mu mwaka wa 1957 mu muryango w’abana barindwi (07). Muri abo bavandimwe hasigaye babiri (2) gusa. Yasize umwana umwe wari ufite amezi atandatu. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umukozi wa CND mu nzu y’ibitabo,“bibliothèque”. Yari atuye i Gikondo, aho bitaga “Camp Zaïre”.

Umugabo we, abana be batatu na barumuna be bishwe batewe gerenade. Kugeza ubu imibiri yabo ntiraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *