Muri Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru hari abagore bibumbiye muri Koperative zihinga ikawa, bakaba barayise ‘ikawa y’umugore.’
Meya w’aka Karere Mukandayisenga Vestine yabwiye Taarifa Rwanda ko kugira ngo ibyo abagore babigeraho babifashijwemo n’abagabo babo.
Yemeza ko abagabo bo muri Gakenke baje kubona ko guheza umugore ntatere ikawa, ari ukudindiza iterambere ry’ingo zabo.
Ati: “Mbere ikawa yari iy’umugabo, akaba ari we ugena uko ihingwa n’ibivuyemo akagena uko bikoreshwa. Ubu dushima ko abagabo bumvise ko kwinjiza umugore muri ubwo buhinzi ari ingirakamaro.”
Mukandayisenga avuga ko kuba ikawa y’umugore wo muri Gakenke yatumye agira uruhare mu bukungu bw’aka Karere bushingiye ahanini ku buhinzi no kuba gacukurwamo amabuye y’agaciro.

Si abagore gusa bafite ikawa biyitiriye kubera akamaro n’uruhare bagira mu kuyihinga ahubwo hari n’urubyiruko narwo rufite iyo rwise ‘ikawa y’urubyiruko’.
Abagore bo muri Munazi bemereye itangazamakuru ko umusaruro bakura muri iki gihingwa ngengabukungu ari mwiza kuko nyuma yo kugabana mu gihe cy’isizeni, buri wese atahana Frw 500,000.
Ni amafaranga y’inyungu bagabana nyuma yo gukuraho ayo bazakoresha mu bikorwa by’isizeni itaha.
Bayashyira mu bikorwa by’iterambere birimo no kuvugurura aho batuye, inzu zigasanwa, abana bakaminuza, ayandi bakayashyira no mu bindi.
Mbere kugira ayo bashora muri ibyo bikorwa, abo bagore bagira ayo bazigamira kandi bemeza ko kwinjiza amafaranga muri ubwo buryo byabarinze amakimbirane ayashingiyeho yavukaga hagati y’abo bashakanye.
Nikuze Emérence wo mu itsinda ‘Dukorere Kawa Rukura’ avuga ko ubuhinzi bw’ikawa bwatumye we n’umuryango we babaho neza.
Ati: “Mbere ubuzima bwarangoraga ariko kuva twishyize hamwe muri koperative, umusaruro wariyongereye. Ubu twishyura mituweli, abana bacu barya indyo yuzuye kandi ntawe uva mu ishuri ngo ni uko twabuze ay’ishuri. Ikawa yaduteje imbere maze tugura imirima ibiri ifite agaciro ka miliyoni Frw 4, aha kandi byatumye mbasha kugira konti muri banki; nsigaye naka inguzanyo kandi nkayishyura neza.”
Nyirangirimfura Espérance nawe amaze imyaka isaga 20 ayihinga kuko yabitojwe n’ababyeyi be.
Yabwiye Imvaho Nshya ko ibyo yakoze muri icyo gihe cyose byamugejeje ku iterambere rishimishije, yiyubakira inzu igezweho, agura amasambu n’amatungo k’uburyo umutungo we awubarira muri miliyoni Frw 25.
Ati: “Nahereye k’urugero rw’ababyeyi banjye bahingaga ikawa, ariko kwibumbira muri koperative ni byo byatumye mbona impinduka zikomeye. Amafaranga yavuye mu musaruro wayo yatumye nubaka inzu nziza, ngura amasambu n’amatungo.”

Avuga ko ubuhinzi bw’ikawa bwamuhinduriye ubuzima buhindura n’imibereho y’umuryango we, ari na yo mpamvu ashishikariza urubyiruko n’abagore gukomeza kubwitabira.
Meya Vestine Mukandayisenga yabwiye Taarifa Rwanda ko imirenge umunani ari yo yeza ikawa nyinshi.
Iyo ni Ruli, Coko, Minazi, Muhondo, Rushashi, Muzo na Cyabingo.
Gakenke ifite imirenge 19.

