Khamenei Agiye Gushyingurwa

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Ibikorwa byo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei biratangira kuri uyu wa Gatandatu italiki 04, Nyakanga, 2026 bikazamara Icyumweru.

Bizajyanirana no guha abaturage ba Iran umwanya wo kumusezeraho.

Hagati aho, Jenerali wa Iran yaburiye Isiraheli na Amerika ko nibagaba igitero mu muhango wo gushyingura Khamenei bazahura n’igisubizo gikomeye.

Umugaba w’ishami rya gisirikare cya Khatam al-Anbiya, Ali Abdollahi, yaburiye Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwirinda gukora “ikosa iryo ari ryo ryose” mu gihe cyo gushyingura uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Yavuze ko igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa muri uwo muhango kizasubizwa “mu buryo bukomeye kandi buzatera abagikoze kwicuza.”

Khatam al-Anbiya ni ihuriro rihuza ibikorwa by’ingabo za Iran.

Umuhango wo gushyingura Khamenei uteganyijwe gutangira ku wa Gatandatu, ukazamara icyumweru cyose, kandi biteganyijwe ko uzaba ari wo muhango munini kurusha iyindi yose igihugu cya Iran cyagize kuva cyahinduka Repubulika ya Kisilamu.

Uyu muhango uzabera mu mijyi itandukanye yo muri Iran no muri Iraq, harimo Tehran, Qom, Mashhad, Najaf na Karbala.

Wari warateganyijwe mu mezi menshi mbere, ariko uza gusubikwa kubera intambara yari ikomeje hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibinyamakuru byo muri Iran byatangaje ko abantu babarirwa muri za miliyoni biteganyijwe ko bazitabira uwo muhango.

Umuyobozi w’Umujyi wa Tehran yavuze ko muri uwo murwa mukuru honyine hategerejwe abantu bari hagati ya miliyoni 15 na 20.

Mu gihe imyiteguro yo kumushyingura igikomeje, isanduku irimo umurambo wa Khamenei yashyizwe ahagaragara mu musigiti mukuru wa Imam Khomeini i Tehran, mu gikorwa cyatangajwe gitunguranye na televiziyo ya Leta ya Iran (IRIB) mu ijoro ryo ku wa Kane.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imbaga y’abantu benshi bateraniye imbere y’urubuga rwarimbishijwe indabo, bari mu rwego rwo guha icyubahiro Khamenei.

Iruhande rw’isanduku ye hari abayobozi bakuru ba Iran, barimo Umugaba w’Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Iran (IRGC), Ahmad Vahidi, wari ugaragaye bwa mbere mu ruhame kuva intambara hagati ya Isiraheli na Iran yatangira.

Vahidi yanahuye n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian, hamwe n’abandi bayobozi bakuru, baganira ku myiteguro y’umuhango wo gushyingura.

Abagize ishyaka Amal Movement muri Lebanon bazitabira uwo muhango

Televiziyo N12 yatangaje ko Ghalibaf yanahuye ku wa Gatatu n’intumwa z’umutwe wa Amal Movement, ishyaka rya politiki ry’Abashiya bo muri Lebanon, mu rwego rwo gutegura uwo muhango.

Biteganyijwe ko abagize uyu mutwe bazitabira umuhango wo gushyingura Khamenei.

Mu ijambo yavuze ku wa Kane, Ghalibaf yasabye Abanya Iran “guhaguruka bakazihorera.”

Ati: “Ndahamagarira Abanya Iran bose kwandika urupapuro rwiza mu mateka ya Iran binyuze mu kwitabira ari benshi, bakerekana ko mu bihe bikomeye igihugu gihora cyunze ubumwe kandi cyizerwa ku ndangagaciro zacyo.”

Yakomeje agira ati: “Abanya Iran bafite amateka akomeye ntibazigera baceceka imbere y’akarengane n’agasuzuguro, kandi ntibazigera bibagirwa cyangwa ngo bareke guharanira kwihorera ku rupfu rw’umuyobozi wabo.”

Khamenei yishwe mu gitero cyahuriweho na Amerika na Isiraheli

Yiciwe i Tehran muri Gashyantare 2026 mu bitero byahuriweho na Amerika na Isiraheli, byatangije ibikorwa bya gisirikare byiswe Operation Roaring Lion na Operation Epic Fury.

Muri ibyo bitero kandi hapfuye umukobwa we, umwuzukuru we, umukazana we n’umukwe we.

Nyuma y’urupfu rwe, umuhungu we Mojtaba Khamenei ni we wasimbuye se ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Abayobozi baturutse mu bihugu byinshi bazitabira gusezera kuri Khamenei nk’uko Televiziyo ya Iran yitwa Press TV, ibivuga

Yatangaje ko abayobozi n’intumwa ziturutse mu bihugu birenga 30 bazitabira uwo muhango, barimo Perezida wa Tajikistan, Emomali Rahmon.

Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano mu gihugu, Ali Akbar Pourjamshidian, yavuze kandi ko abayobozi b’amadini baturutse mu bihugu birenga 90 na bo bategerejwe muri uwo muhango wo guherekeza Ali Khamenei.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *