Ibarura ry’agaciro k’ibikorwa ngarukamwaka byubatswe n’ingabo z’u Rwanda na Polisi mu mwaka wa 2026, bifite agaciro ka Miliyari Frw 2.7. Byubatswe mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 ukwibohora kw’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo biri butahwe k’umugaragaro, bikazatangwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda ahubatswe ibikorwaremezo n’ibindi bigamije kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.
Bikubiyemo iibikorwaremezo, kuvura abaturage no kuboroza.
Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi hubatswe ishuri ry’icyitegererezo, mu gihe ibikorwa by’ubuvuzi bikorwa n’abaganga b’ingabo z’u Rwanda byo bizarangirizwa mu bitaro bya Munini muri Nyaruguru.
Mu Majyepfo kandi hazatahwa inzu zubakiwe abatishoboye ziri mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara.
ACP Boniface Rutikanga uvugira Polisi y’u Rwanda avuga izo nzu zubatswe mu buryo bugezweho, imwe ikaba ishobora gutuzwamo imiryango ibiri.
Ati: “Ni inzu ebyiri muri imwe, bityo mu nzu 80 zubatswe hazatuzwamo imiryango 160.”
Mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Kayonza naho hazatahwa inzu zubakiwe abatishoboye, hanatangwe amatungo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe.
Mu Majyaruguru hazatahwa inzu zubatswe mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, hanatahwe ikiraro cyubatswe mu Karere ka Gakenke hamwe n’inzu zubakiwe abatishoboye n’abasenyewe n’ibiza.
Mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe, naho hazatahwa inzu zubatswe k’ubufatanye bw’ingabo, Polisi n’abaturage.
Mu Burengerazuba, mu Karere ka Nyamasheke, hazatahwa ubwato buzoroshya ingendo z’abaturage bo muri ako karere ndetse n’abo mu Karere ka Rusizi.
ACP Rutikanga ati: “Mu Burengerazuba, mu Karere ka Nyamasheke hazatahwa ubwo bwato. Hatoranyijwe Nyamasheke ngo habe ari ho butahirwa, ariko hari n’ubwato bugenewe Rusizi n’ubundi buzafasha Nyamasheke.”
Mu Mujyi wa Kigali, hazatahwa ibyumba by’amashuri byubatswe mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Rwankuba.
Hari kandi gahunda yo gutera inkunga urubyiruko ruri mu matsinda yiswe Imboni z’Impinduka, rwahoze rwugarijwe n’ubusinzi, uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, hagamijwe kurufasha kwiteza imbere binyuze mu mishinga y’iterambere.
Umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera yavuze ko agaciro k’ibi bikorwa karenga Miliyari Frw 2,7 gashingiye k’umusanzu uhuriweho n’ingabo, polisi n’abaturage, akemeza ko ubu bufatanye ari nkingi y’iterambere ry’abaturage.
Ati: “Abaturage nibo bakora iyo mirimo bafatanyije n’abasirikare n’abapolisi. Bivuze ko umuturage ubonye ako kazi aba agabanyirijwe ikibazo cy’ubushomeri.”
Lt.Col Kabera avuga ko akamaro k’amatungo atangwa mu gihe nk’iki katagarukira ku bayahawe bonyine, ahubwo kaguka kakagera no ku bana babo, k’ubuhinzi bwabo no k’ubukungu bubatunze muri rusange.
Ati: “Iyo watanze inka itanga amata n’ifumbire, ikajya mu murima, umuturage agahinga akeza. Twebwe tudahinga, tujya guhaha ku isoko. Iyo dutanze umusoro akagaruka, ibyo ni byo bihembo byacu.”
Polisi na RDF bamaze igihe bubakira abaturage ubushobozi ngo biteze imbere, ibi bikaba bimwe mu byo izi nzego ziyemeje haba mu gihe cyo kubohora u Rwanda kugeza n’ubu.

