U Rwanda Rwabonye Muri Tanzania Ahandi Rwacisha Lisansi

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Icyambu cya Tanga muri Tanzania.

Binyuze mu kigo cy’u Rwanda cyo gutumiza no kubika neza ibikomoka kuri petelori kitwa Rwanda National Energy Company (RNEC), rwasinyanye amasezerano n’icyo muri Tanzania kitwa Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP), azagifasha kubicisha ku cyambu cya Tanga.

Icyambu cya Tanga ni icyambu cya kabiri kinini muri Tanzania, kikaba giherereye ku mwaro wa Tanga Bay, ahitwa Central, mu Karere ka Tanga, mu Ntara ya Tanga.

Gifite ahantu ha kijyambere hagifashakwakira ubwato buzanye imizigo hareshya na metero 450, kikagira ahantu habiri bukukiraho.

Kuri ubu, hari imiyoboro ibiri yo mu nyanja ikoreshwa mu gutwara no kwakira ibikomoka kuri peteroli bipakiwe mu byuma byabugenewe bita containers.

Byongeye kandi ku kirwa cya Totten, hari uburyo bita ‘Conventional Buoy Mooring (CBM), bukoresha imipira minini yo mu mazi (buoys) n’imiyoboro iri munsi y’inyanja byose bigakorwa mu rwego rwo korohereza gazi iyunguruye ‘Liquefied Petroleum Gas (LPG), kugera aho ibikwa itekanye.

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Tanzania agamije koroshya no kunoza uburyo rutumizamo ibikomoka kuri peteroli, hifashishijwe inzira ya Tanzania, by’umwihariko ku cyambu cya Tanga.

Umwe mu batwara ikamyo zijya kuzaba ibikomoka kuri petelori muri Tanzania witwa Jean Pierre Niyonizeye yabwiye Taarifa Rwanda ko nubwo kujya Tanga hari urugendo rurerure, inyungu y’aho ari uko nta mubyigano uba mu muhanda kandi amakamyo y’aho apakirwa byihuse.

Ati: ” Tanga ni kure kuko iyo ugiye yo gupakira bakongera litiro 150 ugereranyije n’izo baha ugiye Dar es Salaam. Icyakora Dar es salaam ho haba umubyigano w’amakamyo, gupakira bigatinda mu gihe Tanga ho ibintu bikorwa vuba kandi umuhanda ntubemo amakamyo menshi bityo n’impanuka zikagabanuka.”

Ashima ko Leta yatekereje kuri icyo kintu, akavuga ko kizatuma abatumiza ibikomoka kuri petelori babona ahandi babivana bidatinze.

Amasezerano na Tanzania ku cyambu cya Tanga aje akurikira ayo rwagiranye na Kenya yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa akaba azarufasha gutumiza ibikomoka kuri petelori bikarugeraho bidasabye ko hagira undi muhuza ujyamo hagati.

Ingaruka zatewe n’uko Iran yafunze umuhora wa Hormuz zatumye abakora politiki y’ubucuruzi mu Rwanda batekereza uko rwakubaka ubushobozi bwazatuma rutabura ibikomoka kuri petelori igihe cyose hari ikibazo kibaye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iki gice cy’isi nicyo kugeza ubu gihe ahandi hasigaye ibikomoka kuri petelori birimo lisanse, mazutu na gazi.

U Rwanda kandi rufite ibigega ruhunikamo ibikomoka kuri petelori ahitwa mu Gasyata, rukagira n’ibindi ruri kubaka bizarangira vuba aha ruzajya ruhunikamo gazi.

Ibi bigega byo biri kubakwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo.

U Rwanda, nk’igihugu kidakora ku nyanja, rukunze guhura n’imbogamizi mu gutwara ibikomoka kuri peteroli, ari na yo mpamvu gukorana n’ibihugu bifite ibyambu bikomeye ari ingenzi mu kuzamura ubukungu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *