Messi Yakuye Argentine Ahakomeye

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Messi yabaye umukinnyi wakoze ibitangaza mu mikino y'iki gikombe cy'isi.

Ikipe y’igihugu ya Argentine yakoze kimwe mu bintu bikomeye byabayeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi cya FIFA, nyuma yo kwishyura  ibitego bibiri igatsinda n’icya gatatu bigatuma ikuramo Misiri itari iyoroheye.

Ni umukino wabereye muri Amerika muri sitade yitwa Atlanta Stadium.

Mu gihe byasaga nk’aho byarangiranye Argentine, Lionel Messi yabaye intwari atsinda igitego cya kabiri cyo kwishyura, mbere y’uko Enzo Fernández atsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.

Ibi byahaye Argentine icyizere cyo kongera gutwara igikombe cy’isi kiri gukinirwa muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mbere y’uko Messi akora ibitangaza, Misiri yabanje kubazonga ubwo ku munota wa 15,  Yasser Ibrahim yatsindaga igitego n’umutwe nyuma y’umupira wari utewe neza mu rubuga rw’amahina.

Nyuma y’iminota itandatu, Argentine yabonye amahirwe yo kwishyura ihabwa penaliti, Messi ayiteye umunyazamu wa Misiri, bamwe bavuga ko ari we ukomeye kurusha abandi kugeza ubu, witwa Mostafa Shobeir ayikuramo.

Hari  n’andi mashoti yakuyemo bituma akomeza kurinda ikipe ye kugeza ubwo byaje kwanga.

Nyuma y’igihe runaka, Misiri yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Mostafa Zaki Abdelraouf.

Hasigaye iminota 11 ngo umukino urangire, Argentine yakangukiye hejuru bituma  Messi atanga umupira wari uri ku ruhande rw’iburyo ahereza mugenzi we Cristian Romero atsinda igitego n’umutwe, kiba igitego cya mbere.

Hashize iminota ine gusa, Messi yisubiyeho atsinda igitego kuri penaliti, biba bibiri ku bindi.

Iki cyabaye igitego cya munani cya Messi muri iri rushanwa, bikomeza kumushyira ku isonga mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi (Golden Boot).

Argentine yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cy’intsinzi, maze umuhati wayo uza gutanga  umusaruro mu minota y’inyongera, ubwo Enzo Fernández yatsindaga igitego akoresheje umutwe, umukino urangira ari ibitego bitatu kuri bibiri bya Misiri.

Ku ruhande rwa Misiri, byabaye iherezo ribabaje ry’urugendo rwari rwuzuyemo ubutwari, nyuma yo kubura  amahirwe yo gutsinda ngo igume muri iri rushanwa.

Ibyakurikiye gutsindwa kwa Misiri byari bivanzemo kutishimira imisifurire kuko umutoza wayo yavuze ko habayeho guharanira ko Argentine ya Messi iguma mu gikombe cy’isi.

Hossam Hassan yavuze ko FIFA ari yo yakoze uko ishoboye ngo Argentine ya mbere ku isi mu mupira w’amaguru itava mu gikombe cy’isi hakiri kare.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *