Umugaba W’Ingabo Z’u Rwanda Azibutsa Kwihangana Mu Bihe Bigoye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Muganga. Ifoto@RDF.

General Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda avuga ko mu bihe byose zigomba guhora ziteguye, cyane cyane mu bihe bigoye ko ari bwo zigomba kwerekana ubutwari.

Yabivuze ubwo yerekwaga imyitozo ingabo zigize Burigade ya 507 zirwanira ku butaka zari zimazemo iminsi mu kigo cy’amahugurwa cya Gabiro, abwira abamwumvaga ko uko ari nako Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika abishaka.

Amahugurwa izo ngabo zahawe ni ayo gukarishya ubumenyi n’imbaraga zazo mu byerekeye kurwana no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ku rubuga rwa X rw’ingabo z’u Rwanda handitseho ko umugaba mukuru wazo yabukije abarangije ayo mahugurwa n’ingabo zose muri rusange ko ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare ari ngombwa kugira ngo zuzuze neza inshingano zihabwa n’akazi ziyemeje.

Gen Muganga yemeza ko umusirikare agomba guhora aharanira gukora neza ibyo yemeye, akarangwa n’ishyaka n’ikinyabupfura, ntiyibagirwe no gukoresha neza ibikoresho ‘bihari.’

Perezida Kagame nawe yigeze kubwira ingabo ko zidakwiye kurasa zihusha, ahubwo ko isasu rikwiye kugira akamaro ku rugamba kuko igihugu nta mikoro menshi gifite ku buryo cyagira ibyo gipfusha ubusa.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, aho abo basirikare bari bamaze amezi atanu bahugurirwa kubera ireme ry’amahugurwa giha abaza bakigana.

Ikigo cy’amahugurwa ya gisirikare i Gabiro kiba mu Karere ka Gatsibo, kikayoborwa na Major General Denis Rutaha.

General Mubarakh Muganga yasabye abo basirikare kuzirikana ko kugira ngo bakore neza inshingano zabo ari ngombwa kongera ubumenyi, bakagira imbaraga z’umutima n’iz’umubiri kandi imikorere yabo ikerekana ko bakora kinyamwuga ku rwego rwo hejuru.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *