Hari abaturage bo muri Rutsiro bashima ko Urwego rw’Ubugenzacyaha ruhugura abantu ku kwirinda ibyaha, bikabafasha kutagongana n’ amategeko.
Umwe muri bo avuga ko kwiga ari uguhozaho kandi ko mu gihe urwego runaka rw’igihugu ruhisemo guhugura abaturage biba ari ngombwa ko batega amatwi.
Umujyanama wa Komite Nshingwabikorwa iyobora Rutsiro witwa Jean Baptiste Uwihanganye nawe yunze mu ry’umuturage, avuga ko ari ngombwa ko abayobora inzego z’ibanze bakwiye kongererwa ubumenyi mu gutahura no gukumira ibyaha.
Avuga ko kuba ariya mahugurwa yateguwe kugira ngo abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwe ubumenyi ku buryo bwo gutahura no gukumira ihohoterwa ari iby’agaciro.
Yabibukije ko kwerekana uruhare rwabo mukurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ari inshingano zabo.
Umugenzacyaha ukora mu ishami rya RIB rishinzwe ubushakashatsi witwa Augustin Mutabazi Mutabeshya yabwiye abo bayobozi ko kumenya amakuru ku ihohoterwa ryakorewe runaka ukabihisha bigize icyaha.
Ati: “Abayobozi bagomba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo dukomeze kurwanya iki cyaha gicike burundu tunanibutswa ko guhishira icyaha nk’iki bidakwiye kandi ko bigomba gucika”.
RIB iri mu bukangurambaga bwo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa hirya no hino mu Rwanda.
Ibikorana n’anagatanyabikorwa bayo barimo Umuryango mpuzamahanga ushinzwe iby’abinjira n’abasohoka(IOM), UNICEF n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Mu Karere ka Rutsiro ubwo bukangurambaga batangiriye mu Murenge wa Kivumu bwitabirwa ndetse n’abaturutse mu wa Nyahbirasi.
Yitabiriwe n’abayobozi 103 b’inzego z’ibanze, akazakomereza mu Mirenge itandukanye yo muri aka Karere n’iyo mu Karere ka Karongi