Ebola, ubushita bw’inkende, ibiciro bizamuka imbere mu gihugu no ku isoko mpuzamahanga, intambara mu bihugu bikomeye, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere…ni bimwe mu bihungabanya ubukungu bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yabwiye Inteko ishinga amategeko ko ibyo bituma igihugu gihora gishakisha uko cyagabanya ingaruka zabyo ku bukungu bwacyo.
Nsengiyumva avuga ko n’ubwo bigaragara ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, ku rundi ruhande, bukomeje guhangana n’ingaruka z’ibibazo bikomoka imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati: “Muri ibi bibazo harimo ingaruka ziterwa n’amakimbirane mpuzamahanga, ihinduka ry’ibihe, ibyorezo n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.”
Ku byerekeye ubuhinzi, asanga kimwe mu bikomeye bibwugarije ari izamuka rikabije ry’ibiciro by’ifumbire, ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bitumizwa mu mahanga birimo ibyifashishwa n’inganda z’u Rwanda, hakiyongeraho n’ibikenerwa mu bwubatsi.
Kubera ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ari rwo rushingiyeho imibereho ya benshi mu Banyarwanda, imihindagurikire y’ibihe ituma umusaruro warwo utuba.
Ubuhinzi n’ubworozi byibasirwa cyane n’imvura itakigwira igihe, amapfa, imyuzure n’inkangu, hakaba n’ubwo haduka indwara ka kabore ikangiza ibihingwa.
Ibi bigira ingaruka kuri gahunda zo kongera umusaruro, kwihaza mu biribwa, bikanagira uruhare mw’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.
Mu guhangana n’ibura ry’imvura, Justin Nsengiyumva yabwiye Inteko ko Leta yashyize imbaraga mu kuhira.
Ati: “ Kugeza ubu, tumaze kugera ku butaka bwuhirwa burenga hegitari zirenga ibihumbi 76.”
Biteganyijwe ko umwaka wa 2026 uzarangira ubwo buso ari hegitari zirenga ibihumbi 82.
Hari imishinga avuga ko Leta yashyize imbere ngo izamure iki kintu irimo uwitwa SAIP ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere kuhira imyaka, kugeza umusaruro ku masoko no kwihaza mu biribwa.
Ukorera mu Turere 20 harimo Bugesera, Nyagatare, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gisagara, Karongi, Ngororero n’utundi.
Undi ni umushinga wo kongera ibikorwa byo kuhira ku buso buto (SSIT) nawo ukorera hafi mu Turere twose.
Wo ufasha abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira ku buryo bwunganiwe na Leta.
Mu myaka itatu, ubuso bwuhirwa buzaba ari hegitari ibihumbi 132.
Indi mishinga Minisitiri w’Intebe avuga ko izafasha mu kuhira no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ni CDAT, KIIWP, ETI, Giseke, umushinga wa Muvumba (Muvumba Multipurpose Project) n’iyindi.
Ibi bigomba kugendana no kubungabunga ubutaka harimo no kongera amaterasi y’indinganire n’amaterasi ‘yikora’ no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Mu mwaka wa 2025/2026, ubu mu Rwanda habarurwa ko hatewe ibiti milliyoni 68.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse kuvuga ko ishaka gukoresha ubwenge buhangano mu guha abahinzi amakuru ku buhinzi bugezweho, ku mihindagurikire y’ikirere no ku byerekeye gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure.
Dr Justin Nsengiyumva uyobora Minisiteri y’Intebe ari nayo iyobora izindi zose avuga ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere uburyo bugezweho bwo gutanga amakuru y’iteganyagihe no kuburira abahinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo abaturage n’inzego zitandukanye bahabwe amakuru yizewe kandi ku gihe.
Bizafasha by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi byongere ubushobozi bwo kwitegura no kugabanya ingaruka z’ibiza bityo igihugu kirusheho kwihanganira ihinduka ry’ibihe.
Ku rundi ruhande, ubuhinzi n’ubworozi byagizweho ingaruka zikomeye n’amakimbirane mpuzamahanga, cyane cyane intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Irani.
Yatumye igiciro cy’ifumbire ku isoko mpuzamahanga kizamuka hagati ya 15% na 66% hagati ya Gashyantare na Kamena, 2026.
Mu gusobanura ingamba zo guhangana n’iki kibazo Nsengiyumva agira ati: “ Mu guhangana n’iri zamuka, Guverinoma yiyemeje gufasha umuhinzi kwishyura 50% y’igiciro cyazamutse, yiyongera kuri nkunganire yari isanzwe itangwa.”

Byatumye ‘nkunganire ku ifumbire’ igera kuri miliyari Frw zisaga 64 mu mwaka wa 2026-2027 ivuye kuri miliyari Frw zisaga gato 39 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.
Bivuze ko ‘nkunganire’ muri icyo gihe iziyongeraho miliyari Frw zisaga 25, bingana na 64%.
Ikoresha ry’ifumbire ryavuye ku bilo 73 kuri hegitari mu mwaka wa 2024 rigera ku bilo 80 kuri hegitari muri uyu mwaka(2026).
Intego ni ukugera ku bilo 94,6 kuri hegitari mu mwaka wa 2029 kandi mu buryo burambye igihugu cyatangije gahunda yo kwikorera ifumbire.
Mu Rwanda kandi hari uruganda ruvanga ifumbire rufite ubushobozi bwo kuvanga toni 8 100.000 by’ifumbire ku mwaka.
Mu rwego rwo gukomeza korohereza abahinzi n’aborozi kubona ibikoresho nkenerwa, Minisitiri w’Intebe avuga ko Guverinoma izakomeza gusonera imisoro imiti ivura amatungo n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi.
Ibyo birimo imashini zihinga, izuhira n’ibikoresho bifata amazi, bikazajyanirana no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ingano y’umusaruro wangirika nyuma y’isarura.
Bizajyanirana no kubaka ibikorwaremezo bifasha abahinzi n’aborozi gufata neza umusaruro wabo, birimo ubwanikiro, ubuhunikiro, ibyumba bikonjesha n’imashini zumisha imyaka.
Ikindi Dr Nsengiyumva avuga ni uko hazakomeza kubakwa no gusana imihanda y’imigenderano mu bice bitandukanye hagamijwe koroshya ubucuruzi.
Indi mbogamizi ku bukungu bw’u Rwanda ni ingaruka z’ihinduka ry’ibihe ku buhinzi, ibiza byangije ibikorwa remezo birimo imihanda, ibiraro, amashuri n’ibigo nderabuzima, bigahungabanya imibereho y’abaturage, cyane cyane abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’ibiza.
Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko Guverinoma muri iki gihe cy’impeshyi iri gukora uko ishoboye ngo ubuke bw’amazi mu gihugu bugabanuke.
Ati: “Ku bijyanye n’amazi, ndagira ngo mvuge ko Guverinoma ihangiyikishijwe cyane n’ikibazo cy’ibura ryayo, cyane cyane mu gihe nk’iki cy’impeshyi, ibura ryayo rikomeje kugira ingaruka zitari nziza ku mibereho y’Abanyarwanda.”
Avuga ko iri bura riterwa n’ihinduka ry’ibihe cyane cyane mu gihe cy’impeshyi aho ingano y’amazi mu migezi igabanuka; kwiyongera kw’abaturage kutajyana no kwiyongera kw’amazi n’ibikorwaremezo bigamije kuyatunganya; n’amazi menshi ameneka ataragera ku baturage akenshi bitewe n’ibikorwaremezo bishaje.
Mu buryo burambye, hari imishinga izatuma ‘ingano y’amazi’ atunganywa yiyongera ikava kuri metero kibe zisaga 367.000 ku munsi muri uyu mwaka(2026), ikagera kuri metero kibe zisaga 688.000 ku munsi mu 2029.

