DRC: Abatavuga Rumwe Na Tshisekedi Bakomeje Kumubera Ibamba

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Jean Marc Kabund uvugira Ihuriro C64.

Ihuriro C64 rigizwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi  kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga, i Kinshasa ryahatangarije ko ritazitabira ibiganiro bya politiki bifite ireme, keretse Perezida wa Repubulika natangaza ku mugaragaro kandi mu buryo bwa burundu ko yaretse umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Abagize iri huriro bavuga ko uwo mugambi wo guhindura Itegeko Nshinga uzateza amacakubiri mu gihugu, bakemeza ko umuti w’ibibazo Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite ugomba gushingira mbere na mbere ku biganiro bya politiki no gushakisha ubumwe n’ubwiyunge by’abaturage.

Jean-Marc Kabund uvugiraga ihuriro C64 yagize ati: “Intambara si yo ntandaro y’ibibazo bya Congo, ahubwo ni yo ngaruka ibabaje kurusha izindi zatewe n’ibyo bibazo. Ibibazo igihugu gifite birimbitse kandi bireba inzego nyinshi: igisirikare, umutekano, imiyoborere, ukwemerwa kw’inzego z’igihugu no kubaha Itegeko Nshinga.”

Mu biganiro biheruka byabaye hagati y’ubuyobozi bwa C64 na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, ari nawe Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri iki gihe, yashishikarije ubuyobozi bwa Congo gushyira imbere ibiganiro bya politiki no gukomeza ubumwe bw’igihugu.

Ndayishimiye yanifuje kumenya uko C64 ibona amahirwe yo gutangiza ibiganiro bya politiki, imubwira ko ibiganiro byabaye mbere birimo ibyabereye i Nairobi, i Luanda, i Doha n’i Washington, bitageze ku ntego kubera ko byibanze cyane ku bibazo bya gisirikare n’ububanyi n’amahanga.

Abagize iri huriro bavuga ko bititaye ku mpamvu za politiki n’imikorere y’inzego z’igihugu kandi ari byo ntandaro y’ibibazo.

Iri huriro rishimangira ko kugira ngo habeho ibiganiro bya politiki bihuriweho na bose kandi bitanga umusaruro, ari ngombwa ko ibyo guhindura Itegeko Nshinga bihagarikwa.

Abarigize bemeza  ko ibibazo igihugu kirimo bifite impande nyinshi, bityo bidakwiye gufatwa nk’aho bishingiye gusa ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Félix Tshisekedi yavuze inshuro nyinshi ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cye rikwiye kuvugururwa.

Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko ritakijyanye n’ibihe igihugu kirimo, ko ryakozwe mu bihe igihugu cyari kivuye mu ntambara, bityo ngo hari ingingo zitakijyanye n’ibibazo n’ibyifuzo bya DRC y’ubu.

Kenshi yavuze ko hari ibyo Itegeko Nshinga riteganya bitera amakimbirane cyangwa bikadindiza imikorere y’inzego za Leta, bityo bikaba bikwiye kuvugururwa.

Indi ngingo atanga, ni uko mu kurivugurura, bizafasha mu kurushaho kurinda ubusugire n’ubwigenge by’igihugu.

Mu mbwirwaruhame, yavuze ko Itegeko Nshinga ryanditswe mu gihe cy’inzibacyuho, bigizweno uruhare n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bityo ngo hari ingingo zikwiye gusubirwamo kugira ngo zigaragaze neza ubushake bw’abaturage.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe na sosiyete sivile bavuga ko impamvu nyamukuru itera Tshisekedi gushaka guhindura ririya tegeko riyobora andi, ari ugushaka kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Tshisekedi yavuze ko atagamije kongera manda ze cyangwa kwikubira ubutegetsi.

Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikoreshwa ubu ryatorewe muri referandumu yabaye ku wa 18–19 Ukuboza 2005, aho ryemejwe n’abatoye bagera kuri 84.31%.

Ryashyizweho umukono (promulgation) na Perezida Joseph Kabila ku wa 18 Gashyantare 2006, ari nabwo ryatangiye gukurikizwa.

Ryavuguruwe bwa mbere mu mwaka wa 2011, hahindurwamo ingingo zimwe na zimwe.

Bityo, iyo bavuga “Itegeko Nshinga ryo DRC”, baba bavuga iryemejwe muri referandumu yo mu Ukuboza 2005, ariko ryatangiye gukurikizwa ku wa 18 Gashyantare 2006.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *