Abarimo Maj Gen (Rtd) Bayingana Bashimiwe Uruhare Bagize Mu Mikorere Ya RDF

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Major General( Rtd) Emmanuel Bayingana.

Ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura haraye habereye igikorwa cyo gusezera no gushimira ba Ofisiye ba RDF baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi.

Umukuru muri bo ni Major General (Rtd) Emmanuel Bayingana uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Yeruzalemu.

Umuhango nk’uyu ubaye ku nshuro ya 14 ukaba wari uyobowe na Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda ariko hari n’abandi ba ofisiye bakuru ndetse n’Umugaba mukuru w’ingabo General Mubarakh Muganga.

Mu ijambo yavuze mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Minisitiri Marizamunda yabwiye abari aho ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo, Paul Kagame, abashimira ibyo bakoze bakiri mu ngabo ayoboye.

Izo ngabo aziyoboye guhera mu mwaka wa 1990 ubwo intambara yo kubohora u Rwanda yatangiraga, zikarubohora kandi kugeza n’ubu zikaba zigifite uruhare mu iterambere ryarwo.

Binyuze kuri Minisitiri w’ingabo, Perezida Kagame ashima uruhare abo basirikare bagize mu gutuma Rwanda Defence Force iba urwego rukomeye mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ndetse ubu izi ngabo hari abemeza ko ziri mu zubahwa ku rwego mpuzamahanga hashingiwe ku bunyamwuga bwaziranze kandi bukiziranga aho zoherejwe hose.

Minisitiri Marizamunda Juvénal yashimiye abashakanye n’abo basirikare yari yaje gusezeraho, ababwira ko ubufasha babahaye buri mu by’ibanze byatumye bagera ku nshingano barahiriye.

Twibukiranye ko buri musirikare cyangwa umupolisi agomba kurahirira kutazatatira inshingano aba yiyemeje.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh nawe avuga ko abasezewe mu cyubahiro bagaragaje imyitwarire iboneye.

Nk’umugaba mukuru w’ingabo, niwe wa mbere umenya uko ingabo zikora, uko zuzuza ibyo zishinzwe n’uko zibanye n’abaturage.

Ishami ry’imyitwarire iboneye mu ngabo ryitwa Military Police niryo rishinzwe kureba niba abasirikare bose bakora ibiri mu nshingano zabo, buri wese mu rwego rwe.

Raporo igezwa ku mugaba mukuru w’ingabo niyo ashingiraho aha raporo umugaba w’ikirenga wazo.

General Muganga yabashimiye kuba barigishije abakiri bato mu ngabo indangagaciro za RDF, bituma abakiri bato bitangira kurinda igihugu cyabo.

Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yabwiye abari muri iki gikorwa ko we na bagenzi be batewe ishema no kuba barakoreye u Rwanda binyuze mu kuba ingabo zarwo.

Yashimiye Perezida Paul Kagame kubera icyerekezo yashyizeho cyo kubaka ingabo zikomeye kandi zishyize hamwe.

Nk’uko hari abavuga ko igisirikare ukivamo ariko ntikikuvemo, Gen Bayingana avuga ko we na bagenzi be bazakomeza indangagaciro baherewe muri aka kazi.

Abasezewe bahawe icyemezo cy’ishimwe kubera akazi k’indashyikirwa n’umuhati bagaragaje.

Bashimiwe uruhare bagize mu gutuma RDF iba ubukombe.

By’umwihariko, Major General Emmanuel Bayingana yakoze inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) no mu zindi nzego za Leta.

Mu nshingano zizwi harimo:

  • Yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda guhera ku wa 1 Ukwakira 1990.
  • Yabaye Umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare (Military High Court).
  • Yabaye umuyobozi mu rwego rw’iperereza ku byaha, Director of Criminal Investigation Department (CID).
  • Yabaye umuyobozi mukuru mu by’amahugurwa ‘Chief Instructor’ muri Rwanda Military Academy.
  • Yabaye umuyobozi ushinzwe kugena guhunda mu buyobozi bukuru bwa RDF(Director of Plans) ku Cyicaro Gikuru cya RDF (RDF Headquarters).
  • Yakoze mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Darfur (UNAMID) ari uwo bita Chief of Staff of the Ceasefire Commission.
  • Yabaye Umuyobozi wungirije mu Itorero ry’igihugu, yungirije Rucagu Boniface.
  • Yabaye kandi umuyobozi wa Zigama CSS mbere yo gusubira mu buyobozi bwa RDF.
  • Ku wa 02 Nzeri 2019 yagizweUmugaba w’Ingabo Zirwanira mu Kirere.
  • Ku wa 04 Kamena 2021 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri MINADEF.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame iherutse kumugira Ambasaderi w’u Rwanda muri Isiraheli.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *