Inkongi Yishe Abantu 12 Muri Espagne, Abandi 19 Baburiwe Irengero

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umuyaga wa kilometero 40 mu isaha wakwije iyi nkongi henshi.

Nibura abantu 12 nibo bamaze kubarurwa ko bishwe n’inkongi yibasiye Amajyepfo ya Espagne. Amakuru ya mbere agaragaza ko bane mu bapfuye ari Abongereza, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wo muri ako gace.

Abashinzwe ubutabazi babarirwa mu magana bakomeje guhangana n’uyu muriro uri hafi ya Los Gallardos, mu ntara ya Almería.

Birakekwa ko watangiye nyuma y’uko umugozi w’amashanyarazi uguye hasi ugatera inkongi.

Abari aho uwo muriro wafashe bavuga ko kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu italiki 10, Nyakanga, 2026, inkongi yari ikomeje kuhakongora.

Imirambo y’abapfuye yabonetse hafi y’umudugudu wa Bédar, uri hafi ya Los Gallardos, bikavugwa ko hari abandi bantu 19 nabo bashobora kuba bapfuye, ariko imirambo yabo ikaba itaraboneka.

BBC yanditse ko hari benshi mu batuye muri iki gice bimuwe ngo nabo badahura n’akaga.

Umuyobozi  w’akarere ka Andalusia, Juanma Moreno, yavuze ko ingaruka z’iyi nkongi “ziteye ubwoba cyane”, anaburira ko umubare w’abahitanywe n’iyi nkongi ushobora kwiyongera.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka, Amajyepfo y’u Burayi yibasiwe n’ubushyuhe bukabije, aho ubushyuhe bwageze hafi kuri dogere 40°C, ibintu byatumye inkongi z’umuriro ziyongera cyane.

Mu mezi ashize, ibice byinshi by’Uburayi bw’Uburengerazuba byakomeje kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije.

Espagne ni kimwe mu bihugu byahakubitikiye aho muri Kamena honyine habaruwe abantu barenga 1,000 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije, ndetse hari uturere twaciye agahigo mu kugira ubushyuhe bwo hejuru cyane.

Nubwo Espagne isanzwe imenyereye impeshyi zirangwa n’ubushyuhe n’izuba ryinshi, ibi bihe bituma haduka inkongi z’umuriro kandi zigakwirakwira vuba.

Amafoto yafashwe na satelite agaragaza ko ahagana saa 16:40 z’aho muri Espagne (15:40 BST), hari hagaragaye ubushyuhe bukabije bujyanye n’inkongi yatangiye uwo munsi.

Espagne ikunze kwibasirwa n’inkongi mu mpeshyi.

Nyuma y’uko umuriro utangiye, umuyaga wahuhaga uturutse mu Majyepfo y’Uburasirazuba ku muvuduko urenga ibirometero 40 ku isaha, watumye umuriro ukwira vuba uzamuka imisozi yo muri ako gace.

Andi mafoto ya satelite yerekanye ko mu masaha yakurikiyeho, umuriro wakomeje kwaguka cyane no gukaza ubukana kugeza nimugoroba.

Abahanga bavuga ko ibi nabyo ari ingaruka y’imihindagurikire y’ibihe yatewe no gushyuha kw’ikirere kurusha uko byahoze kera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *