Philippines iri kwitegura inkubi ikomeye abahanga bise Bavi ishobora kuzazana n’imvura nyinshi cyane.
Si Philippines gusa yugarijwe kuko hari n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Aziya birimo kwitegura kwakira iyo nkubi iri hafi kuhagera.
Inkubi Bavi iri kunyura mu Nyanja ya Pasifika yerekeza ku kirwa cya Taiwan, igakomereza no mu bindi bihugu bituranye nayo.
Biteganyijwe ko izagusha imvura nyinshi mu Majyaruguru no mu Burasirazuba bwa Taiwan, ndetse no ku birwa bito by’u Buyapani biri kure y’umugabane, mbere yo kugera ku nkombe z’Uburasirazuba bw’Amajyepfo y’u Bushinwa kuri uyu wa Gatandatu.
Ingendo nyinshi z’indege zamaze guhagarikwa, amashuri na yo afungwa by’agateganyo mu bice bitandukanye by’ako karere.
Mu maduka acuruza ibiribwa, abaturage bari kurangura ibyo bakeneye bitegura guhangana n’ingaruka z’iyi nkubi.
Ku kirwa cya Mindanao muri Philippines ho haraye habaye inkangu mu ijoro ryakeye yahitanye abantu 15, mu gihe abatabazi bagikomeje gushakisha abandi baburiwe irengero.
Abashinzwe iteganyagihe batangaje ko imvura iri hagati y’iringaniye n’ikomeye izakomeza kugwa mu bice bitandukanye bya Philippines kugeza mu mpera z’iki cyumweru.
Muri Taiwan, ubuyobozi bwaburiye abaturage ko Bavi ishobora kugusha imvura igera kuri metero imwe (cm 100).
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abasirikare bagera ku 29,000 bashyizwe mu myiteguro yo gutabara abaturage no gutanga ubutabazi igihe byaba bibaye ngombwa.
Ikigo cya Taiwan gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko Bavi ishobora kuba ari yo nkubi y’umuyaga nini kurusha izindi zose zigeze kwibasira icyo kirwa kuva mu 1987.
Abahinzi bo mu bihugu bitandukanye biri mu nzira iyo nkubi izacamo, bihutiye gusarura imyaka yabo mbere y’uko umuyaga uhagera, naho abarobyi bashimangira ubwato bwabo ku nkombe kugira ngo butangizwa n’umuyaga.
Umurobyi w’imyaka 60 witwa Chen Ming-hui yagize ati: “…Inkubi nk’iyi ishobora kuba ari yo iteye ubwoba kurusha izindi twabonye.”
Mu bice bikunze kwibasirwa n’imyuzure, abaturage n’abacuruzi bahawe ibihumbi by’imifuka yuzuyemo umucanga (sandbags) yo gukumira amazi.
Hakurya y’inyanja itandukanya Taiwan n’u Bushinwa, ubuyobozi bw’u Bushinwa na bwo bwaburiye abaturage ko Bavi ishobora kugira ingaruka zikomeye, ndetse nyuma yo kugera mu Ntara ya Fujian ishobora gukomeza yerekeza mu Majyaruguru.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage, Ma Jun, yavuze ko ubunini n’imbaraga za Bavi bishobora gutuma ibisigisigi byayo n’imvura biyiherekeza bigera no mu Ntara za Jiangsu na Anhui, bikazakomeza kugera mu gace k’Inyanja ya Bohai.
Yongeyeho ko intara zo mu Majyaruguru y’u Bushinwa zidafite ubunararibonye buhagije mu guhangana n’inkubi z’umuyaga nk’ubufitwe n’intara zo mu Majyepfo, bityo ko zikwiye kongera imyiteguro.
Mu Buyapani, abaturage batuye ku birwa bya Sakishima na bo bari mu myiteguro ikomeye yo guhangana n’ibyo biza.
Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza bamwe mu baturage bafunga amadirishya bakoresheje imikandara ifata ibirahure, abandi bashyira incundura zikomeye ku nzu no ku maduka yabo kugira ngo birinde umuyaga.
Sosiyete nyinshi z’indege zamaze guhagarika ingendo zirimo Japan Airlines yahagaritse indege zirenga 100 zari ziteganyijwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, bituma abagenzi bagera hafi ku 20,000 bahindurirwa indege.
N’ikigo All Nippon Airways yahagaritse ingendo zirenga 160 kugeza ku Cyumweru, bikagira ingaruka ku bandi bagenzi bagera ku 20,000.
Ibigo Thai Airways na Malaysia Airlines nabyo byahagaritse ingendo zerekeza cyangwa ziva i Taipei (umurwa mukuru wa Taiwan).
Hagati aho, uduce two mu Majyepfo y’u Bushinwa turacyahanganye n’ingaruka zatewe n’indi nkubi yitwa Maysak yibasiye icyo gihugu mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Maysak yahitanye abantu 39, mu gihe abatabazi bagikomeje gushakisha abandi baburiwe irengero mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse.
Abaturage barenga 130,000 bimuwe mu byabo, cyane cyane abo mu Ntara ya Guangxi.
BBC yanditse ko iyo nkubi yishe amatungo menshi, yangiza imyaka ku rugero rukomeye iteza n’ibiza bibiri bidasanzwe birimo serwakira zikomeye (tornadoes) mu Ntara ya Hubei iri rwagati mu Bushinwa.

