Alicia na Germaine ni abavandimwe bahisemo kuririmba indirimbo zisingiza Imana, ubu bakaba basohoye iyo bise Ibanga, bandikiwe na mugenzi wabo w’umuhanzi witwa Niyo Bosco.
Iyi ndirimbo ije ikurikira iyo bise ‘Uri yo’ yasohotse mu minsi yatambutse.
Hashize igihe gito bakoreye igitaramo muri BK Arena cyateguwe na Ben na Chance, nabo bakaba ari abahanzi bashakanye, igitaramo cyabo bakise Easter Jubilee.
Alicia yavuze ko we n’umuvandimwe we bishimira ko Niyo Bosco yabandikiye indirimbo bwa mbere, kuko bari basanzwe biyandikira.
Ati: “Ubusanzwe nitwe twiyandikira indirimbo gusa iyi yo yanditswe na Niyo Bosco, turayikunda ariko cyane cyane ahagira hati ‘Abamwizera tugira uko tugenda, Dufite ibanga tugendana, Abamwizera ntituzanyeganyezwa twishingikirije Umunyembaraga, dukingiwe n’igitare gikomeye.”
Yabwiye Imvaho Nshya ko yizeye ko izakundwa, akabishingira ku butumwa buyikubiyemo.
Ati: “Twifuza ko abantu bayitega amatwi kuko irimo ubutumwa bukomeye abantu bakeneye muri iyi minsi.”
Uretse ‘Ibanga, ’Alicia na Germaine bafite izindi ndirimbo zirimo Urufatiro”, “Rugaba”, “Wa Mugabo”, “Ihumure”, “Uri yo” n’izindi.

