Iran ivuga ko niba Amerika ikomeje kuyirasaho, izafunga izindi nzira z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petelori.
Nibikora izaba ije kuzambya ibintu bisanzwe bitoroshye nyuma y’uko iki gihugu kimaze igihe gifunze umuhora wa Hormuz usanzwe ucamo 20% by’ibikomoka kuri petelori isi ikenera.
Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (Islamic Revolutionary Guard Corps – IRGC) zatangaje ko Hormuz izakomeza gufungwa kugeza igihe Amerika izahagarikira ibyo zise “ibikorwa by’ubushotoranyi n’ubugizi bwa nabi.”
Zanavuze ko zishobora no gufunga indi miyoboro inyuzwamo peteroli na gaze byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe nyuma y’aho Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika (CENTCOM) butangaje ko bwagabye ibitero bukoresheje indege zitagira abapilote (drones), indege z’intambara ndetse n’ubwato bw’intambara mu gitondo cyo ku wa Gatatu, nyuma y’ibindi bitero byari byamaze amasaha arindwi mu ijoro ryabanje.
Imirwano yubuye hagati ya Amerika na Iran mu minsi ishize, yongeye kwerekana akamaro gakomeye ka Hormuz ku bukungu bw’isi, kuko ari ho haca igice kinini cya peteroli na gaze bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bitero byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byongera kuzamuka cyane, kuko ubwato butwara peteroli bunyura muri iyo nyanja bwagabanyije cyane ingendo zabwo.
CENTCOM yatangaje ko ibitero byo mu gitondo cyo ku wa Gatatu byagabanyije ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku ubwato buca muri Hormuz.
Abayobozi ba CENTCOM bavuze ko mu bitero byamaze iminota 90, hibasiwe uburyo bwo kurinda inkombe za Iran, ububiko bw’ibisasu bya missiles bya cruise ndetse n’aho biva birasirwa ku Kirwa cya Greater Tunb.
Ku wa Kabiri, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko niba Iran itagarutse ku meza y’ibiganiro, mu cyumweru gitaha Amerika izagaba ibitero ku biraro no ku mashanyarazi y’iki gihugu.
Mu kiganiro yagiranye na Bret Baier muri gahunda yitwa Special Report, Trump yagize ati: “Ibikorwa remezo by’ingufu bizaza nyuma, ariko amaherezo na byo tuzabigabaho ibitero.”
Aya magambo yaje nyuma y’uko Trump avuze ko umusoro w’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Amerika n’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu (Gulf States) ushobora gusimbura umusoro wa 20% yari yaravuze ko azashyiraho ku bwato bunyura muri Hormuz.
Muri Mata uyu mwaka, Trump na bwo yakangishije kugaba ibitero ku bikorwa remezo bya gisivili muri Iran.
Icyo gihe, Komiseri Mukuru mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yarabinenze cyane agira ati: “Dukurikije amategeko mpuzamahanga, kugaba ibitero nkana ku basivili cyangwa ku bikorwa remezo byabo bifatwa nk’icyaha cy’intambara”.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Amerika yongeye gukumira ubwato bwerekeza cyangwa buva ku byambu bya Iran, bikaba bivuze ko ubwato butemerewe kujya cyangwa kuva ku byambu n’inkombe z’iki gihugu.
Izi ngamba zari zarakuweho nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byari byagiranye mu kwezi gushize, yari agamije guhagarika intambara yari imaze amezi hafi ane.
Ariko amakimbirane ashingiye ku igenzura rya Hormuz yongeye kuba imwe mu ngingo zikomeye zituma umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeza kwiyongera.
Mu gusubiza iki cyemezo cya Amerika, ingabo za IRGC zatangaje ko Amerika igomba kwitegura ko n’indi miyoboro inyuzwamo peteroli na gaze ifitiye inyungu Amerika n’abafatanyabikorwa bayo ishobora gufungwa gusa ntabwo zasobanuye neza iyo miyoboro iyo ari yo.
Televiziyo ya Leta ya Iran yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero bitandukanye ku birindiro bya Amerika biri muri Jordan, Kowet na Bahrain.
Ku ruhande rwabyo, ibihugu bifatanya na Amerika byatangaje ko byashoboye kurasa no gusenya drones na missiles byoherejwe na Iran mbere y’uko bigera ku ntego zabyo.

