Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye mu kuririmba nka Burna Boy yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare ku isi bifite indirimbo zikunzwe kurusha ibindi.
Urwo rutonde rwitwa Billboard 200 rutangarizwaho abahanzi 200 bakomeye kurusha abandi binyuze mu gusuzuma no gushyira ku rutonde uko indirimbo zabo zabo zikunzwe.
Nubwo na mbere y’aho yari mu bakunzwe, indirimbo aherutse gukorana n’umuhanzikazi ukomoka muri Colombia witwa Shakira iri gukoreshwa mu gikombe cy’isi, yaramuzamuye cyane ku rwego rw’isi.
Indirimbo Dai Dai yarakunzwe ku isi k’uburyo iri mu ziraberwa kuri murandasi kurusha izindi mu gihe gito gishize binyuze mu duce 200 hirya no hino ku isi.
Iri mu ndirimbo zigize album yihariye yasohowe mu rwego rwo kwamamaza no kwizihiza iri rushanwa, ikaba yakunzwe kuva yasohoka inaririmbwa mu muhango wo gufungura Igikombe cy’Isi wabereye kuri Sitade Azteca i Mexico City muri Mexique.
Nta wundi muhanzi w’Umunyafurika wari warigeze ayobora Billboard Global 200 kuva uru rutonde rwatangira gusohoka mu mwaka wa 2020 uretse Burna Boy.
Mu myaka ishize, Burna Boy yagiye agaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga. Yegukanye igihembo cya Grammy Awards akora ibitaramo bikomeye byahuruje imbaga bibera ahitwa Madison Square Garden, London Stadium na Paris La Défence Arena.
Yavukiye mu mujyi wa Port Harcourt, muri Rivers State, kandi akomoka mu bwoko bw’Abijaw (Engenni Ijaw) bo mu gace ka Ahoada West muri Rivers State, muri Nigeria.

